Andy Burnham usanzwe uhagarariye ishya ry’Abakozi, Labour Party ,yagizwe Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, asimbuye Keir Starmer weguye.
Kuri uyu wa Mbere yatumiwe n’umwami w’Ubwongereza, Charles III mu biganiro byabaye mu muhezo, amusaba guhita ashyiraho guverinoma nshya.
Mu ijambo rye, yasezeranyije gushyira imbere guhangana n’ikibazo cy’imibereho ihenze muri iki gihugu ndetse n’imitangire mibi ya serivisi.
Burnham yavuze ko ikintu cya mbere agiye gukora ari ukwiyegereza Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, akubaka umubano hagati y’ibbihugu byombi.
Yavuze ko Perezida Zelenskyy azaba umwe mu ba Perezida azavugisha bwa mbere. Yongeyeho kuri ubu agomba guhita avugana na Perezida wa Amerika, Donald Trump.
Yongeyeho ko agomba gushyigikira Perezid wa Ukraine nkuko mugenzi we Keir Starmer yabikoraga.
Ni muntu ki ?
Andy Burnham ni umunyapolitiki wo mu Bwongereza ubarizwa mu shyaka rya Labour Party. Mbere yuko agirwa umuyobozi w’ishyaka Labor Party, yahoze ari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima.
Mu 2001–2017,uyu kandi yabaye Umudepite mu Nteko Ishingamategeko y’Ubwongereza. Uyu kandi yakoze mu nzego zitandukanye muri iki gihugu aho yanabaye Meya w’Umujyi wa Manchester.

UMUSEKE.RW
