Bujumbura: Abantu bapfiriye mu giterane cy’amasengesho

Abantu bari benshi mu giterane cyateguwe n’umuvugabutumwa Chris Ndikumana

Abantu umunani bapfuye, abandi icyenda barakomereka nyuma y’umubyigano wabereye mu giterane cy’amasengesho cyari cyitabiriwe n’ibihumbi by’abantu i Bujumbura mu Burundi, mu mpera z’icyumweru gishize.

Ibyo byabereye ku kibuga cy’Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyi rya ETS Kamenge, ahari hateraniye abantu benshi bitabiriye igiterane cyateguwe n’umuvugabutumwa Chris Ndikumana.

Amakuru atangwa n’abari bahari ndetse na Polisi y’u Burundi avuga ko umubyigano wabaye ubwo abantu benshi bari batangiye gusohoka ahabereye igiterane, mu masaha y’ijoro nyuma y’uko cyari kirangiye.

Muri uwo mubyigano, urukuta rw’uruzitiro rwari hafi y’irembo ryinjirira ku kibuga rwarasenyutse, rugira bamwe barapfa, abandi bicwa no gukandangirwa n’imbaga y’abantu benshi babyiganaga basohoka.

Polisi y’u Burundi yatangaje ko abantu batandatu, barimo abagore batanu n’umugabo umwe, bapfiriye mu Bitaro Roi Khaled byo mu mujyi wa Bujumbura. Yavuze ko kandi abantu bantu babiri na bo bapfiriye mu bitaro bya Gisirikare.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment
  • Mu mutambagiro w’Abaslamu ujya ubera i Maka buli mwaka,hagwamo abantu benshi cyane nabo baba bagiye gusenga.Le 24/09/2015,umubyigano waho waguyemo abantu bagera kuli 2.411.Igitangaje nuko usanga Abaslamu bapingana n’abakristu.Urugero,Abaslamu ntibemera ko Yezu yabambwe cyangwa ko ari umwana w’Imana.Abakristu nabo ntibemera ko Muhamadi yali intumwa y’Imana.Ijambo ry’Imana rya Gikristu ridusaba “gushishoza” mu gihe duhitamo idini dusengeramo,kubera ko imana itemera amadini yose.Ndetse Yesu yerekanye ko ku munsi wa nyuma,imana izarimbura amadini y’ikinyoma,hamwe n’abayoboke bayo.Kimwe n’abantu bose bakora ibyo imana itubuza (abicanyi,abasambanyi,abarwana,etc…).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *