Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwafashe icyemezo cyo kugira umwere Dr.Théophile Mugerwa waregwaga ibyaha bifitanye isano no gucukura amabuye y’agaciro bidakurukije amategeko.
Mu ijoro ryo ku wa 6 Gicurasi 2025 abagizi ba nabi bagiye mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro cya Sosiyete yitwa ALMAHA Mining kiri mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza, mu Kagari ka Gahunga mu mudugudu wa Gatare bakomeretsa abantu icyenda, biba amafaranga ndetse bangiza ibikoresho, baniba amabuye y’agaciro.
Icyo gihe leta y’u Rwanda mu guha ubutabera bariya bantu batemwe, hafunzwe abantu batandukanye barimo Rtd Major Rugamba Robert n’abandi bantu 11.
Gusa Dr.Théophile Mugerwa wari umwarimu muri Kaminuza we ntiyafunzwe kuko yari mu gihugu cya Canada ashakishwa, cyakora na we yaje kuva muri kiriya gihugu arafungwa aregwa ibyaha birimo icyaha cy’iyezandonke, no gucukura amabuye y’agaciro nta ruhushya.
Dr.Théophile Mugerwa yabanje kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza.
Ubushinjacyaha buvuga ko Dr. Théophile Mugerwa yahaga uburenganzira abacukura amabuye y’agaciro nta ruhushya yitwaje ko yakoreraga kompanyi yitwa ALMAHA yacukuraga amabuye y’agaciro byemewe n’amategeko.
Ubushinjacyaha Kandi bwavugaga ko Dr. Theophile Mugerwa yahawe amafaranga y’indonke arenga miliyoni n’umwe mu bacukuraga amabuye y’agaciro bitemewe, ngo azamuvuganire ku murenge kugira ngo akore ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kandi bikaba nyamara nta burenganzira bafite bwo gucukura amabuye y’agaciro.
Dr.Theophile Mugerwa yaburanye ahakana ibyo aregwa, avuga ko atakoze icyaha cyo gucukura amabuye y’agaciro nta ruhushya, ndetse ko atakoze icyaha cy’iyezandonke ariko yemera ko amafaranga yahawe n’uriya ucukura amabuye y’agaciro nta ruhushya yari nk’igihembo yahembwe ngo akore inyigo, maze uriya ucukura amabuye y’agaciro nta ruhushya akaba yabona ibyangombwa bimwemerera gucukura amabuye y’agaciro.
Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza rwariherereye rwanzura ko hari impamvu zikomeye zituma Dr.Théophile Mugerwa yakurikiranwa afunzwe by’agateganyo.
Dr. Théophile Mugerwa ntiyanyuzwe na kiriya cyemezo ahubwo yahise akijurira mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye na rwo rutegeka ko icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Busasamana kidahindutse, bityo yakomeza gufungwa by’agateganyo mu igororero rya Huye.
Dr.Théophile Mugerwa yaburaniye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye mu mizi, urukiko ruriherera rwanzura ko uriya wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda agizwe umwere ku byaha byose aregwa, rutegeka ko ahita afungurwa.
Dr. Mugerwa wigisha muri Kaminuza arakomeza gufungwa by’agateganyo
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW
