Umuyobozi akurikiranyweho “kwaka ruswa y’igitsina”

Nyamagabe: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musebeya, Nkurikiyimana Pierre yatawe muri yombi.

Amakuru UMUSEKE ukesha bamwe mu batuye mu Murenge wa Musebeya avuga ko yafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu ku wa 24 Nyakanga 2026.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrande yemereye UMUSEKE ko hari ibyo Gitifu Nkurikiyimana Pierre ari gukurikiranwaho n’Ubugenzacyaha.

Ati: ”Ibyo akurikirankweho ntabwo tubizi. Ejo ku wa 24 Nyakanga 2026 ni bwo yatangiye kubazwa.”

Amakuru avuga ko mu byo akekwaho harimo ruswa ishingiye ku gitsina kuko hari umwe mu ba Gitifu b’Akagari w’umugore yahozaga ku nkeke amwaka igitsina.

Ayo makuru avuga ko ubwo yasabaga uwo Gitifu igitsina ngo akakimwima ibi byatumye amusabira kumwimurira mu wundi Murenge uherereye kure n’urugo rwe.

UMUSEKE wamenye ko uyu Gitifu watswe ruswa ishingiye ku gitsina yatakambiye Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe ntibwabiha agaciro, nyirubwite abonye ko bamurangaranye ajya kubibwira urwego rw’Ubugenzacyaha i Kigali.

Umwe muri abo yagize ati: “RIB yaturutse i Kigali ni yo yamufashe.”

Abandi bakavuga ko usibye icyo kibazo cya ruswa ishingiye ku gitsina, hari n’ikibazo cya  ruswa akekwaho kuko afatwa bamusanganye miliyoni 10 y’u Rwanda yari abitse mu icumbi yahawe n’Ubuyobozi bw’Akarere.

Ibi bakabihuza no kuba ayo mafaranga ariyo yatangaga ku bashaka kuzamura ikibazo, harimo na bamwe bamukoresha ku rwego rw’Akarere bagahitamo kumukingira ikibaba, kandi hari ibyo akekwaho bigize icyaha ariko ntabibazwe cyangwa ngo avanwe muri uwo Murenge.

Gitifu Nkurikiyimana Pierre afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye mu Murenge wa Gasaka.

Umuvugizi wa RIB ntarasubiza UMUSEKE icyo uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musebeya akurikiranyweho.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Nyamagabe.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *