Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu ngabo mu Rwanda (RDRC) yasubije muri Congo abantu 39 bari bamaze amezi 7 mu Rwanda “bariyitiriye kuba abo muri FDLR”.
Iki gikorwa cyabaye ku mugaragaro ubwo bariya bantu 39 bemera ko ari Abanye-Congo bari bibeshyweho ko bahoze ari abarwanyi ba FDLR, basubizwaga ubutegetsi buyoboye Kivu ya Ruguru (AFC/M23) hari itangazamakuru n’abahagarariye, ingabo za UN zishinzwe kugarura amahoro muri Congo, MONUSCO.
Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu ngabo mu Rwanda (RDRC) mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatatu nimugoroba, ivuga ko icyemezo cyo gusubiza bariya bantu muri Congo cyafashwe nyuma y’igenzura ryimbitse ryagaragaje ko bariya bantu batujuje ibyangombwa bisabwa kugira ngo, bafatwe muri gahunda yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abaho ku rugerero nk’uko bigenda mu Rwanda.
RDRC ikomeza ivuga ko izakomeza gukora igenzura rikomeye, hakurikijwe inzira zashyizweho mu rwego rw’ubufatanye bw’akarere, ndetse no gufatanya n’abafatanyabikorwa bo mu karere ndetse n’abo ku rwego mpuzamahanga mu rwego rwo guteza imbere gukorera mu mucyo, ubufatanye bw’akarere, n’amahoro arambye.
MONUSCO yshyizwe mu majwi…
Umwe mu baturage uri mu kigero cy’imyaka 40, avuga ko kugira ngo agree mu Rwanda byatewe na MONUSCO. Ngo ubwo umukozi wa MONUSCO yageraga i Kichanga aho uriya muturage akomoka, ngo yababwiye ko bagomba kujya mu Rwanda kandi bazabonayo amafaranga.
Bageze mu Rwanda ngo bafashwe neza, ariko bategereza amafaranga bemerewe baraheba.
Nyuma ngo nibwo bavuze uko babeshywe, ngo biyite abarwanyi ba FDLR kugira ngo babone amafaranga, ariko bagategereza bagaheba.
Uwitwa Nyirahabimana, na we uri mu kigero cy’imyaka 60 yavuze ko yabwiwe ko navuga ko ari umurwanyi wa FDLR azabona amafaranga yo kumushajisha, ariko nyuma aza gutegereza araheba.
Laurence Kanyuka, Umuvugizi wa AFC/M23 yanditse kuri X (ex-Twitter) ko ubutegetsi bwa Congo Kinshasa bukomeje ibikorwa byo gushaka abantu mu baturage basanzwe ba Congo, bugatanga amafaranga kuri bamwe na bamwe kugira ngo biyitirire FDLR mu buryo bwo kubeshya, kandi ntaho abo bantu bahuriye na FDLR.
Yavuze ko mu bufatanye na MONUSCO, abo bantu bahita bashyirwa muri gahunda yo gusezerera abahoze mu ngabo muri Congo yitwa (DDR), “hagamijwe gushimangira ikinyoma kivuga ko abarwanyi ba FDLR barimo gusubizwa mu Rwanda”.
UMUSEKE.RW
