Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwasobanuye iby’itabwa muri yombi ry’abayobozi bo mu karere ka Nyamagabe, barimo Visi Mayor ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa (Gitifu) w’Umurenge wa Musebeya.
RIB ivuga ko ku itariki ya 24 na 29 Nyakanga 2026, yafunze abayobozi babiri, UWAMALIYA Agnes Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyamagabe, yafashwe tariki 29 Nyakanga 2026, aho akurikiranyweho icyaha cyo kutamenyakanisha icyaha cy’ubugome.
NKURIKIYIMANA Pierre, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musebeya mu Karere ka Nyamagabe, we yafunzwe tariki 24 Nyakanga 2026 we akekwaho ibyaha bine.
1.Guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina,
2.Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato,
3.Gufata icyemezo gishingiye ku rwango,
4.Gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.
RIB ivuga ko bafunzwe nyuma y’iperereza rimaze iminsi rikorwa ku byaha byakorewe umukozi w’akagari ka Rusekera, mu Murenge wa Musebeya, bigahishirwa aho kugira ngo bimenyekanishwe kugira ngo bikurikiranwe.
Bariya bombi bafungiye kuri Station ya RIB ya Gasaka, mu karere ka Nyamagabe mu gihe dosiye yabo iri gutunganwa kugira ngo izoherezwe mu Bushinjacyaha nk’uko RIB ibivuga.
UMUSEKE wari wabagejejeho itabwa muri yombi ry’aba bayobozi mu bihe bitandukanye, ndetse n’icyaha bakekwaho uko cyakozwe.
Ruswa y’igitsina – Visi Mayor muri Nyamagabe na we arafunzwe
Ibyaha bakurikiranyweho:
UBUTUMWA KU BATURAGE
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rusaba abayobozi mu nzego zitandukanye, zaba iza Leta cyangwa iz’Abikorera, kudakoresha umwanya bafite bahohotera abo bayobora, “kuko uzabifatirwamo wese atazihanganirwa”.
RIB ivuga ko umuyobozi wese asabwa kurengera, no kurinda abo ayobora, ko adakwiriye guhishira icyaha cyakozwe.
Uru rwego kandi rurasaba abantu bashobora kuba bakorerwa ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina kutabyihererana, bakajya babimenyesha Uwego rw’Ubugenzayaha kugira ngo bikurikiranwe mu maguru mashya.
Bariya bayobozi, ibyaha bakekwaho bihanishwa ibihano bitandukanye, aho igihano gito igihe icyaha baba bagihamijwe n’urukiko ari igifungo kiva ku mezi 6 ariko kitarengeje umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 100FRW ariko atarenze ibihumbi 300FRW ku cyaha cyo kutamenyakanisha icyaha cy’ubugome.
Icyaha gifite igihano kinini igihe yaba abihamijwe n’urukiko, ni icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gihanishwa igifungo kuva ku myaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (Frw1,000,000) ariko atarenze miliyoni ebyiri (Frw 2,000,000).
UMUSEKE.RW
