U Rwanda rwakuyeho burundu gutanga impushya zo gutumiza  Alukoro ya ‘ Ethanol’ mu mahanga

U Rwanda rwakumiriye gutumiza Alukoro ya ‘ Ethanol’ mu mahanga

Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA), cyatangaje ko cyahagaritse, kinakuraho impushya zose zo gutumiza alukolo (Ethanol/Neutral Spirit).Iki kigo kandi cyatangaje ko cyahagaritse ubusabe bwose bwari bwatanzwe bwo gutumiza iyi alukolo kugeza igihe hazatangwa andi mabwiriza. 

Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Kanama 2026 kivuga ko itangwa ry’impushya zo gutumiza mu mahanga alukoro ya Ethanol bihagaritswe,

Itangazo rya Rwanda FDA  rivuga ko “Mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage, Rwanda FDA iramenyesha abakora ibicuruzwa, abatumiza mu mahanga, abadandaza n’abaturage muri rusange ko impushya zose zo gutumiza mu mahanga Alukoro (Ethanol / Neutral Spirit) zatanzwe na Rwanda FDA, zirahagaritswe kandi zivanyweho guhera ubu.”

Mu Rwanda, uburyo bwo gutumiza alukoro ya ethanol mu mahanga  hakurikizwa amategeko n’amabwiriza ,ajyanye cyane cyane n’ayo kurengera ubuziranenge n’ubuzima bw’abaturage.

Rwanda FDA niyo ifite inshingano zo kugenzura no gutanga impushya z’iki gicuruzwa, kuko ethanol ikoreshwa mu nganda, mu buvuzi, mu gukora imiti n’imfashanyigisho z’ubushakashatsi, ariko ikaba yanakoreshwa nabi ikangiza ubuzima.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko hagaragaye ikoreshwa nabi ryayo mu gukora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge (bivangwa mu buryo bunyuranije n’amategeko.

U Rwanda ruri mu bukangurambaga bwo kurwanya inzoga ikorwa zitujuje ubuziranenge ikaba zakwangiza ubuzima bw’abaturage.

Inzego z’Ubuzima mu Rwanda ziherutse  gutangaza ko  hakomeje  gufatwa ingamba zitandukanye zo guhangana n’inzoga zitujuje ubuziranenge zikomeje kwangiza Abanyarwanda, aho kugeza ubu zimaze guhitana abantu 50 ndetse abandi 100 bakaba barahumye bamaze kuzinywa.

UMUSEKE.RW

 

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *