Ubutaliyani bwatangaje ko bwatangiye ibiganiro n’u Rwanda mu mugambi wo kwakira abimukira nka zimwe mu ngamba nshya zo gucyura abimukira bari mu Burayi.
Usibye u Rwanda, ibindi bihugu biri mu biganiro n’Ubutariyari ni Uganda na Ghana.
Ni igitekerezo cyatanzwe n’Ubutaliyani mu nama yahuje ba Minisitiri b’Ubutegetsi bw’igihugu bwo mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi nyuma y’igitutu cy’abimukira binjiye muri Espagne.
Ubutaliyani buvuga ko mu gukemura iki kibazo cy’abimukira, kuri ubu iri gukorana n’Ubuholande,Autriche na Denmark.
Minisitiri w’Intebe w’Ubutaliyani , Giorgia Melon, yizeye ko mu mwaka wa 2027 ari bwo ibihugu biri mu biganiro bizagirana amasezerano muri uyu mugambi, iyi gahunda ikazaterwa inkunga na komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi.
Minisitiri w’Intebe w’Ubutaliyani avuga ko gahunda irimo kuganirwaho n’ibindi bihugu bya EU ireba gusa abantu bamaze kwangirwa ubuhungiro kandi barangije inzira zose z’amategeko, bakazajya bacumbikirwa mu gihugu cya gatatu mbere yo koherezwa mu bihugu byabo.
Guverinoma y’u Rwanda yari yaragiranye amaserano n’Ubwongereza ajyanye no kwakira abimukira ariko iki gihugu kiyikuramo .
Aya masezerano yashyizweho umukono na Guverinoma yabanjirije iy’aba Conservateur, yari agamije kubona u Bwongereza bwohereza abimukira mu Rwanda, ariko na rwo rukabona amafaranga mu rwego rwo gufatanya kwakira abo basaba ubuhungiro, harimo kubabeshaho no kubashakira imirimo bageze mu gihugu.
U Rwanda rwishyuzaga Ubwongereza amafaranga arenga miliyoni 100 z’ama-pounds kuko yikuye bitunguranye muri uyu mugambi.
Gusa gahunda ya EU itandukanye n’iy’ u Bwongereza kuko yo ireba gusa abakoresheje inzira zose z’amategeko bakangirwa ubuhungiro.
Ibi biganiro biri muri gahunda nshya y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) igamije kongera umubare w’abimukira basubizwa iwabo nyuma yo kwangirwa ubuhungiro, hakoreshejwe ibyo bise “return hubs”, ari byo bigo biri mu bihugu bitari ibinyamuryango bya EU byakwakirirwamo abo bimukira mu gihe hategurwa isubizwa ryabo mu bihugu bakomokamo.
U Butaliyani buvuga ko ibiganiro bikiri mu ntangiriro, kandi ko nta masezerano arashyirwaho umukono hagati y’ibihugu byombi.
Kugeza ubu ntacyo u Rwanda ruratangaza kuri iyi gahunda nshya yo kwakira abimukira bava mu Burayi.
UMUSEKE.RW
