Gitifu amaze iminsi afunzwe (Video)

Amapingu

Gisagara: Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kansi mu karere ka Gisagara, arakekwaho guhishira uruganda rwenga inzoga zitujuje ubuziranenge.

Hashize iminsi mu Rwanda inzego zitandukanye zihagurukiye guca inzoga zitujuje ubuziranenge, ku wa Kane taliki ya 06 Kanama 2026 nibwo umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kansi mu karere ka Gisagara witwa Gasana Isaie yatawe muri yombi akekwaho guhishira uruganda rwenga inzoga zitujuje ubuziranenge mu murenge ayoboye.

Abakurikiranye aya makuru babwiye UMUSEKE ko uriya gitifu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ndora iherereye mu karere ka Gisagara.

Bitewe n’uko umuyobozi w’akarere ka Gisagara Jerôme Rutaburingoga ari mu kiruhuko cy’akazi (Congé) ntitwabashijeje kumubaza kiriya kibazo.

UMUSEKE wabajije umuyobozi w’akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habineza Jean Paul atubwira ko uriya Gitifu akurikiranwe n’Ubugenzacyaha ariko ntiyagira byinshi atangaza.

Gusa amakuru yizewe agera ku UMUSEKE avuga ko atari Gitifu w’umurenge wafunzwe gusa ahubwo n’Umukuru w’umudugudu ruriya ruganda rwubatsemo afunzwe.

Ku wa Gatandatu i Kigali, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB na Police berekanye abantu 16 barimo abafite inganda, n’abakora mu nganda batawe muri yombi bakekwaho gukora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, byanagize ingaruka ku buzima bw’abantu.

RIB na Police bavuze ko abantu 80 mu gihugu cyose batawe muri yombi harimo n’abayobozi mu nzego zitandukanye, kandi ngo iperereza rirakomeje ku buryo harimo bamwe bashobora kuzarekurwa, n’abandi bashobora gufatwa kubera uruhare bagize muri iri sakara ry’inzoga zitujuje ubuziranenge.

Ibiro by’umurenge wa Kansi

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/Gisagara

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *