Minisitiri w’Intebe yasabye abasoje Itorero Indangamirwa kurinda ibyagezweho -AMAFOTO

Minisitiri w’Intebe yasabye abasoje Itorero Indangamirwa kurinda ibyagezweho

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yasabye urubyiruko rusoje Itorero Indangamirwa Icyiciro cya 16, kurinda ibyagezweho no gukomeza guteza imbere igihugu.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Kanama 2026, ubwo yari ahagarariye Perezida Paul Kagame mu muhango wo gusoza Itorero Indangamirwa, Icyiciro cya 16.

Iri torero ryasojwe uyu munsi mu Kigo cy’Imyitozo ya Gisirikare i Gabiro, ryatangiye tariki ya 1 Nyakanga 2026, ryitabirwa n’urubyiruko 769 rurimo abiga mu mahanga, abiga mu mashuri mpuzamahanga n’abo mu Mashuri Makuru na Kaminuza zo mu Rwanda ndetse n’ababaye indashyikirwa ku Rugerero bavuye mu Gihugu hose.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yashimiye  ababyeyi b’izi Ntore, abatoza, Ikigo cya Gabiro cyabakiriye,Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu,MINUBUMWE, n’abandi bose bagize uruhare mu gutuma iri torero rigenda neza.

Dr Nsengiyumva yanashimiye izi ntore ikinyabupfura no kwihangana  bagaragaje, avuga ko bikwiye kubatera ishema.

Ati”Kuba noneho mugeze ku musozo w’iyi gahunda ni indi ntambwe ikomeye yiyongera ku byo mwari musanzwe mwaragezeho. Ibi bikwiye kubatera ishema, kandi natwe turabibashimira.”

Minisitiri w’Intebe yavuze ko nyuma yo gusoza iri torero, uru rubyiruko rukwiye gukomeza kugaragaza umusanzu warwo mu gusigasira ibyagezweho kandi bagira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Ati “Nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabibabwiye ubwo yabasuraga mu byumweru bitatu bishize, ibyo Igihugu cyanyu kibasaba bitandukanye n’ibyo urubyiruko rwabohoye Igihugu rwasabwaga.”

Yakomeje ati “Bo basanze u Rwanda rwarasenywe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ubutwari bwabo bwagaragariye mu kongera kubaka Igihugu bundi bushya, kugarura ubumwe bw’Abanyarwanda, no gushyiraho umusingi ukomeye w’iterambere u Rwanda rugezeho uyu munsi.

Mwe mubyirutse u Rwanda rwarongeye kwiyubaka, rufite amahirwe menshi kandi rufite ejo hazaza hatanga icyizere. Inshingano yanyu rero ni ukurinda ibyagezweho no kubiteza imbere, mukageza Igihugu ku ntera irenze kure cyane iy’aho mwagisanze, kugira ngo n’abazabakomokaho muzabasigire umurage uruta uwo mwahawe.”

Dr Nsengiyumva yasabye uru rubyiruko gukomeza kurangwa no kwiyubaha n’ubunyangamugayo muri sosiyete no mu byo bakora.

Yongeyeho ko bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe igihugu kibaha kandi birinda ibishobora kubarangaza.

Ati”Muri iyi Si ya none mubyirukiyemo, wenda binatandukanye n’iyo twe ababyeyi banyu twabyirukiyemo, hari amahirwe menshi urubyiruko nkamwe mufitiye ubushobozi bwo kubyaza umusaruro ufatika. Ariko kandi, hari n’ibibarangaza byinshi n’ibishuko byinshi. Kenshi muzasanga gukora igikwiye bizaba bigoye. Aho rero niho indangagaciro n’ubutore byanyu bizagaragarira.”

Minisitiri w’intebe yabasabye gukoresha neza ubumenyi bungukiye muri iri torero aho bazajya hose.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Bizimana Jean Damascène, yavuze ko Itorero ry’uyu mwaka ryiyongereyeho abagera kuri 300 ugereranyije n’uko byari bihagaze mu myaka ibiri ishize ribera i Nkumba.

Yavuze ko hifuzwa ko umwaka utaha umubare w’abitabira uzagera kuri 800.

Kuva mu 2008 Perezida wa Repubulika, Paul Kagame atangije Itorero Indangamirwa, hamaze gutozwa 5985.

Bigishijwe uko ingabo ziyobora urugamba
Bigishijwe uko ingabo ziyobora urugamba
Bahawe imyitozo itandukanye irimo n’imyitozo ngororamubiri 

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga yutabiriye umuhango wo gusoza iri Torero

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Bizimana Jean Damascène

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *