APR FC ishobora kudakina Super Coupe 2026

Umutoza w’ikipe y’Ingabo, Abderrahim Taleb, yatangaje ko bandikiye Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, FERWAFA, iyimenyesha ko ititeguye gukina Super Coupe y’amakipe ane.

Ibi uyu mutoza yabigarutseho ubwo APR FC yari imaze gutsinda Etincelles FC mu mukino wa gicuti uherutse guhuza aya makipe yombi.

Taleb yabwiye Itangazamakuru ko APR FC ititeguye kuzakina iri rushanwa ry’amakipe ane mu gihe bo bari bazi ko Super Coupe izakinwa n’ikipe ebyiri.

Yagize ati “Yego ikipe yacu yandikiye FERWAFA, turashaka gukina Super Coupe y’umukino umwe. Kuki tugomba gukina imikino ibiri? Ahandi byabaye ni he?”

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Bonnie Mugabe, yemereye UMUSEKE ko babonye ibaruwa ya APR FC ibamenyesha ko ititeguye kuzakina iri rushanwa ry’amakipe ane, ndetse yemeza ko impamvu ikipe yatanze zizasuzumwa mu minsi iri imbere.

Ati “Yego. Ibaruwa twayibonye ejo tariki ya 10 Kanama nimugoroba saa 17:39, ivuye mu Bunyamabanga Bukuru bwa APR FC. Impamvu zabo zizasuzumwa, ibindi bikurikiyeho muzabimenyeshwa mu minsi iri mbere.”

Biteganyijwe ko Super Coupe 2026, izakinwa na APR FC, Police FC, Rayon Sports na Kiyovu Sports, ku wa 22 Kanama 2026.

APR FC ishobora kutazakina Super Coupe 2026

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *