Gitifu umaze iminsi atawe muri yombi yarekuwe

Ibiro by'umurenge wa Kansi

Gisagara: Gitifu wavuzweho guhishira uruganda rwenga inzoga zitujuje ubuziranenge yafunguwe, kimwe n’Umuyobozi w’Umudugudu na we wari watawe muri yombi.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwari rwataye muri yombi umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kansi, mu karere ka Gisagara bikekwa ko yahishiriye uruganda rwengaga inzoga zitujuje ubuziranenge.

Kuwa 6 Kanama 2026 nibwo umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kansi mu karere ka Gisagara witwa Gasana Isaie yafashwe.

Uriya muyobozi yari afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ndora mu karere ka Gisagara.

Gitifu Gasana afungwa ntihatangajwe ibyaha aregwa, gusa amakuru avuga ko itabwa muri yombi rye rifitanye isano n’ibimaze iminsi mu Rwanda byo kurwanya inzoga zitujuje ubuzirange.

Mu murenge ayobora amakuru avuga ko hari uruganda rwengaga ibinyobwa bitujuje ubuziranenge rwafunzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa (Rwanda FDA) ariko nyuma rwongera gukora.

Rwanda FDA yasubiyeyo itunguranye isanga uruganda ruri mu bikorwa byakabaye byarahagaze, niko gufata uriya muyobozi.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko uriya Gitifu yafunguwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Kanama, 2026.

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Habineza Jean Paul yabwiye UMUSEKE ko uriya muyobozi yafunguwe.

Yagize ati “Yego yafunguwe, buriya Ubugenzacyaha bwabonye ari ngombwa.”

UMUSEKE wari wamenye amakuru ko uriya Gitifu yafunganwe n’umukuru w’umudugudu, ubu bombi bafunguwe.

Mu Rwanda gahunda yo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge iracyakomeje ni nako bamwemu bazikoraga, n’abayobozi bikekwa ko bagize uruhare mu ikwirakwira ryazo, RIB yavuze ko bazagenda babazwa buri wese uruhare rwe.

Gitifu amaze iminsi afunzwe (Video)

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/Gisagara

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *