Gatsibo: Haravugwa inkuru y’akababaro y’umugore wiyiciye abana babiri na we akiyahura, amakuru avuga ko intandaro yabyo ari amakimbirane yo mu ngo yagiranaga n’umugabo we.
Byabereye mu murenge wa Muhura, mu kagari ka Mamfu, aho uriya mugore ngo yakoresheje ibinini byica abiha abana be na we ahita abyiyahuza bose barapfa.
Amakuru avuga ko uyu mugore ngo yaba yakoze biriya “kubera umugabo we wamutanye abo bana” akajya gushaka undi mugore.
Radio /TV One ivuga ko uriya mugore yasize yanditse urupapuro rwari rurimo ko umugabo we yamucaga inyuma.
Iyi nkuru turacyayinoza…

UMUSEKE.RW
