AS Kigali igiye guhindurirwa izina

Nyuma y’imyaka myinshi iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, AS Kigali igiye guhindura izina nyuma y’uko ari yo kipe yonyine isigaye ifashwa n’uru rwego.

Ku Cyumweru, tariki ya 16 Kanama 2026, hateganyijwe inama y’Inteko Rusange isanzwe, izahuza abanyamuryango ba AS Kigali. Ni inama biteganyijwe ko izabera mu cyumba cy’inama y’Umujyi wa Kigali mu masaha ya mu gitondo.

Byitezwe ko muri iyi Nteko Rusange, hazatangarizwamo izina rishya rya AS Kigali. Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko hateganyijwe ko nta gihindutse izitwa Kigali Football Club.

Umushinga wo guhindura iri zina hagamijwe ko iyi kipe yongererwa ubushobozi, watekerejwe n’Umunyamabanga Mukuru wayo, Habanabakize Fabrice, ndetse wakirwa neza n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali.

Ibindi byitezwe ko bizavugwaho muri iyi nama, ni icyerekezo cy’amakipe yose ashamikiye kuri AS Kigali ndetse no kuzuza inzego kuko hari imyanya idafite abantu.

AS Kigali igiye guhindura izina

UMUSEKE.RW

Share This Article