Itorero City Light Foursquare Church rigiye kongera gukora igiterane ngarukamwaka kizwi nka Africa Ignite Connection, kizamara icyumweru, aho abazitabira bazigishwa Ijambo ry’Imana, rikanaherekezwa n’ibikorwa bigamije guhindurira ubuzima abatishoboye.
Iki giterane gifite insanganyamatsiko igira iti “Urukundo mu bikorwa”, kizatangira ku wa 23 Kanama, gisozwe ku wa 30 Kanama 2026.
Umuyobozi wa Foursquare Church, Dr. Bishop Masengo Fidèle, yavuze ko abazitabira Africa Ignite Connection 2026 bazasangira Ijambo ry’Imana, basenge kandi bavugururwe mu buryo bw’umwuka.
Yavuze ko uzaba ari n’umwanya mwiza wo guhuriza hamwe Abakristo, abayobozi b’amatorero, abaramyi n’abandi bazaturuka mu bice bitandukanye.
Dr. Bishop Masengo yavuze ko muri iki cyumweru hazaba gahunda zitandukanye zigenewe ibyiciro bitandukanye by’abazitabira.
Muri izo gahunda harimo amahugurwa y’abashumba n’abayobozi b’amatorero, azibanda ku nyigisho zigamije kubongerera ubumenyi n’ubushobozi mu murimo wabo.
Abayobozi b’amatsinda yo kuramya no guhimbaza na bo bazahugurwa ku buryo bwo kurushaho kunoza umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana.
Abana na bo bazitabwaho binyuze muri Vacation Bible School (VBS), gahunda igamije kubafasha kwiga Bibiliya no gukurira mu kwizera hakoreshejwe uburyo buboroheye.
Dr. Bishop Masengo yavuze kandi ko buri mugoroba hazajya habaho ibiterane by’ububyutse, bizajya bitangira saa 9:30 z’amanywa, bigizwe no kuramya Imana, inyigisho no gusenga.
Abakozi b’Imana barimo Apostle Alex Mitala wo muri Uganda, Bishop Kepha Nyamweya OMAE wo muri Kenya, Pastor Stacy Collins wo muri USA na Rev. Dr. Antoine Rutayisire wo mu Rwanda, bazagabura ijambo ry’Imana.
Dr. Bishop Masengo ati: “Iki giterane kigamije gukomeza ubufatanye hagati y’Abakristo bo muri Afurika no hanze yayo, guteza imbere urukundo rugaragarira mu bikorwa no gufasha abantu kuvugurura imibereho yabo binyuze mu Ijambo ry’Imana.”

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
