Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 25 Kanama 2026, yakiriye abayobozi batandukanye barimo Thabo Mbeki wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo, Wamkele Mene, Umunyamabanga Mukuru w’Isoko Rusange rya Afurika, AfCFTA, na Monica Geingos, umugore w’uwahoze ari Perezida wa Namibia.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byanditse kuri X ko Perezida Kagame yakiriye Wamkele Mene, Umunyamabanga Mukuru w’Isoko Rusange rya Afurika, AfCFTA, mu gushimangira umuhate w’u Rwanda mu gushyira mu bikorwa amasezerano ashyiraho iri soko.
Bisobanura ko ibiganiro byagarutse kandi ku kamaro k’ibihugu bigize umuryango mu kubahiriza ibyo byiyemeje kugira ngo intego yagutse yo kwagura ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika igerweho.
Perezida Kagame yakiriye Monica Geingos, umugore w’uwahoze ari Perezida wa Namibia ubu akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Kepler , uri i Kigali, aho yitabiriye Inama Nyafurika ku kuvugurura no guhindura imyumvire iganisha ku iterambere ry’Umugabane wa Afurika n’abawutuye, izwi nka ‘The Africa Mindset Reset Forum 2026’.
Village Urugwiro iti “Baganiriye ku ruhare rw’uburezi no kubona amahirwe mu guteza imbere iterambere ry’urubyiruko mu Rwanda no ku mugabane wose.”
Perezida Kagame kandi yanahuye na Thabo Mbeki, wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo nawe uri i Kigali mu nama ya Africa Mindset Reset Forum. Ibiganiro byabo byibanze ku ntego z’iyi nama, n’uko hakenewe imiyoborere myiza kugira ngo Afurika ihindure imyumvire.



MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
