Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Jonathan Bacogoza, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Yangiriye Neza”, igaruka ku gushimira Imana no kuyizera nyuma y’ibigeragezo umuntu ashobora kunyuramo.
Iyi ndirimbo yasohotse ku wa Gatatu, tariki ya 26 Kanama 2026, nyuma y’umwaka Jonathan yari amaze adashyira hanze indi ndirimbo.
Yaherukaga gusohora “Hejuru” yakoranye n’umukinnyi wa filime, Dr. Nsabi.
Jonathan yavuze ko kuba yaramaze igihe adasohora indirimbo bitasobanuye ko yari yarahagaritse umuziki, ahubwo ko yari mu gihe cyo gutekereza ku cyerekezo cye no gutegura umushinga mushya.
Uyu muhanzi uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, asanzwe azwi mu ndirimbo zirimo “Hejuru”, “Ni We”, “Inzira y’Ukuri” na “Nous Sommes Plein de Joie” yakoranye na Nana Tania.
Yavuze ko “Yangiriye Neza” yibanda ku byo umuntu yanyuzemo, ibyo yabonye Imana imukorera n’umutima wo kuyishimira.
Ati: “Nanditse ‘Yangiriye Neza’ nshaka kwibutsa umuntu ko ubuzima budapimirwa ku byo atarabona gusa. Hari n’ibyo Imana yamaze gukora, hari aho yamukuye n’aho yamugejeje. Niyo mpamvu nashakaga ko iyi ndirimbo iba ijwi ryo gushimira Imana.”
Jonathan yavuze ko nubwo umuntu ashobora kunyura mu bihe bikomeye cyangwa agategereza ibisubizo ku byo yifuza, ibyo bitagomba kumubuza kubona ineza y’Imana yamaze kumugaragariza.
Ati: “Hari igihe ibibazo bituma tureba hasi tukibagirwa kureba inyuma tukibuka ibyo Imana yadukoreye. ‘Yangiriye Neza’ ni ukwibutsa umuntu ko n’iyo hari ibyo agitegereje, hari byinshi yakiriye kandi agomba gushimira Imana.”
Yongeyeho ko iyo umuntu asubije amaso inyuma ku rugendo rwe, ashobora kubona ko hari byinshi yagezeho ku bw’ubufasha n’ubuntu bw’Imana.
Ati: “Natekereje cyane ku rugendo rw’ubuzima n’ibintu umuntu agenda anyuramo. Hari aho nigeze kureba inyuma nkibaza nti: ‘Iyo ubuntu bw’Imana butabaho, nari kuba ngeze he?’ Icyo kibazo ubwacyo cyabaye kimwe mu byatumye nshaka gukora indirimbo yo kuvuga nti: ‘Yangiriye Neza.’”
Jonathan yavuze ko gutegura iyi ndirimbo byasabye igihe, kuko atashakaga kuyisohora mu buryo bwihuse.
Ati: “ Nashakaga ko isohoka igihe numva niteguye kuyihagararaho, nkumva ubutumwa bwayo bwaruzuye kandi nkaba nishimiye ibyo ngiye gushyira imbere y’abantu.”
Reba Indirimbo ‘Yaniriye neza ya Jonathan
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
