Kiyovu Sports yegukanye Super Coupe 2026

Ibifashijwemo na Hakim Hamiss watsinze igitego mu minota ya nyuma, Kiyovu Sports yegukanye igikombe cya Super Coupe 2026.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 30 Kanama 2026, ni bwo kuri Kigali Pelé Stadium, habereye umukino wa nyuma w’irushanwa rihuza amakipe yitwaye neza mu mwaka wa 2025/26, nubwo nta n’imwe yatwaye igikombe na kimwe mu bikomeye bikinirwa mu Rwanda, yaba icya Shampiyona n’icy’Amahoro.

Police FC ntabwo yari ifite kapiteni wayo, Nsabimana Eric ‘Zidane’ wavunikiye mu mukino wa 1/2 ikipe ye yakinnye na Rayon Sports.

Urucaca rwo rwari rufite Hakim Hamiss, wabonye ibyangombwa nyuma yo gutsinda Gasogi United FC mu bujurire igategekwa kumuha ibaruwa imurekura.

Ugereranyije n’imikino amakipe yombi yakuyeho itike zo gukina uyu mukino wa nyuma, uyu mukino wagendaga buhoro cyane, kuko nta n’imwe yageragezaga kugera imbere y’izamu kenshi ngo ishake igitego.

Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga, ariko Kiyovu Sports isatira cyane Police FC, ihita ibona n’amahirwe akomeye ku ishoti rikomeye ryageragejwe na Hamis Hakim ku munota wa 49, ariko rinyura hejuru y’izamu gato.

Nyuma y’umunota umwe gusa Police FC yahise igera imbere y’izamu ry’Urucaca ibona koruneri yavuyemo akavuyo, Kwitonda Alain atera ishoti mu izamu rikurwamo n’umunyezamu wa Kiyovu Sports, James Desire.

Umutoza wa Kiyovu Sports, Harrison Mark Simon, yakoze impiduka mu kibuga akuramo Lola Kanda Moise, Shaba Kagayo na Rwabuhihi Placide, ashyiramo Mugisha Didier, Gihozo David na Avit Nkundimana.

Ni mu gihe Rkyek Jaafar utoza Police FC yakuyemo Tangara Keffa, Iradukunda Simeon na Luc Bide Ndohoungar ashyiramo Ingabire Chrisman, Ekeson Okorie na Manishimwe Djabel.

Ku munota wa 83 w’umukino, myugariro wa Kiyovu Sports Ntwali Asman yahinduye umupira mwiza mu rubuga rw’amahina, usanga Hakim Hamis ahagaze neza mu rubuga rw’amahina, aragarama ashyira umupira mu izamu atsinda igitego.

Iki gitego ni cyo cyahesheje intsinzi Kiyovu Sports, yegukana Igikombe cya FERWAFA Super Cup nubwo yabaye iya gatatu muri shampiyona y’umwaka ushize wa 2025/26.

Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) ritegura iri rushanwa ryagennye ko iyi kipe yatwaye iki gikombe izahabwa na miliyoni 40 Frw, mu gihe Police FC yo izahabwa miliyoni 20 Frw.

Yahize andi makipe arimo Mukura VS yasezereye muri ½, na Rayo Sports yari yasezerewe na Police FC.

Kiyovu Sports yaherukaga kwegukana igikombe mu mwaka wa 2022, ubwo yatsindaga Rayon Sports ibitego 2-1, ikegukana igikombe cya ‘Made in Rwanda Cup’.

Kiyovu Sports yegukanye igikombe cya Super Coupe 2026
Ibyishimo byari byinshi ku Bayovu
Mbonyi yari yishimye cyane
Igikombe yagishyikirijwe na Visi Perezida wa mbere wa FERWAFA Ushinzwe Tekiniki
Abayovu bari benshi
Byari ibyishimo ku Bayovu baje kuri Stade
Hakim Hamiss niwe wahaye Kiyovu Sports intsinzi
Keddy na Bacca ubwo bahanganiraga umupira

 

UMUREKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *