U Rwanda rwisanze mu itsinda A muri CAF U-20 Africa Cup of Nations (AFCON) CECAFA qualifiers izabera muri Tanzania mu kwezi gutaha.
Tombora y’uko amakipe yashyizwe mu matsinda, yabaye kuri uyu wa Mbere kuri Kigali Pelé Stadium.
Ingimbi z’u Rwanda z’abatarengeje imyaka 20, zisanze mu itsinda A na Tanzania ndetse na Ethiopia.
Itsinda B ririmo Djibouti, Uganda na Sudani mu gihe itsinda C ririmo Sudani y’Epfo na Kenya.
Buri tsinda rizazamukamo ikipe imwe mu gihe haziyongeraho imwe izaba yabaye iya kabiri nziza mu matsinda yose.
Ikipe ebyiri zizahurira ku mukino wa nyuma, zizahita zibona itike yo kuzakina Igikombe cya Afurika cy’ingimbi zitarengeje imyaka 20.
Biteganyijwe ko iri rushanwa rizabera muri Tanzania tariki 16-30 Nzeri 2026.


UMUSEKE.RW
