Inka y’umuturage yatemwe n’abayisanze mu kiraro

Inka aho yatemwe ni aho hahishe ku ifoto

Muhanga: Abantu bataramentekana batemye inka y’umuturage bayisanze mu kiraro.

Uru rugomo rwabereye mu Mudugudu wa Rukoma, Akagari ka Ruhango Umurenge wa Rongi Akarere ka Muhanga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi Ndayisenga Placide yabwiye UMUSEKE ko inka abagizi ba nabi batemye ari iy’uwitwa Hategekimana Jean Pierre w’imyaka 58 y’amavuko.

Gitifu Ndayisenga avuga ko abakekwaho gutema iyo nka bayisanze mu kiraro, kiri ahantu hari amanegeka abaturage bimuwemo, kandi ko nta mushumba iyo nka na ngenzi yayo zari zifite, kuko bazisigaga mu kiraro bagataha mu Mudugudu wa Rukoma.

Ati: “Yagiye kuyiha ubwatsi mu gitondo asanga bayitemye, kandi amakuru dufite ahamya ko umuhoro wari muri icyo kiraro ari wo bayitemesheje.” 

Gitifu Ndayisenga avuga ko abakoze ibi bataramentekana kugeza ubu, gusa iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekana abagize uruhare muri iki gikorwa kigayitse.

Cyakora Gitifu avuga ko nta muntu wari ufitanye amakimbirane na Hategekimana, ahubwo ko bamubajije impamvu yari atuye kure n’amatungo ye kandi nta mushumba afite, avuga ko amatungo yahisemo kuyarekera aha kuko ari hafi y’aho bahinga harimo no gukenera ifumbire.

Yongeyeho ati: “Twasabye abaturage kuva mu manegeka, kandi ntabwo Hategekimana azi igihe inka ye yatemewe kuko nta muntu wo kuyitaho afite, kubera ko yahageraga mu gitondo inka zaraye mu kiraro zonyine.”

Usibye kuba aho ikiraro giherereye ari mu manegeka, ni hafi y’ishyamba rya Cyimeza bita BUSAGA ku buryo umugizi wa nabi wese ashobora kwitwikira ijoro akica amatungo adafite uyitaho.

Aho icyo kiraro kiri ni ahantu hegereye ishyamba, leta yahimuye abaturage ivuga ko ari mu manegeka cyakora nyiri ayo matungu arayaharekera kubera gushaka kuhafumbira

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga

Share This Article