Mu gihe ikipe y’Ingabo igomba kwisobanura na Les Aigles du Congo yayitsinze igitego 1-0 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League, irasabwa kutazagira ikosa na rimwe ikorera kuri Stade Amahoro.
Uyu mukino wo kwishyura, uteganyijwe ejo Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba kuri Stade Amahoro i Remera.
Muri uyu mukino ufite igisobanuro kinini ku ruhande rw’Abanyarwanda, APR FC irasabwa kwigengesera.
Kutinjizwa igitego mu rugo!
N’ubwo yatsinzwe igitego 1-0, ikipe y’Ingabo irasabwa kuzabanza kwirinda kwinjizwa ikindi mu rugo kuko cyayishyira mu mibare myinshi.
Igitego cyo hanze ku mushyitsi, kugira agaciro kanini mu gihe ku musangwa kimushyira mu mibare y’ibihekane.
Gutsinda umukino!
Nyuma yo kubanza kwirinda kwinjizwa igitego, APR FC irasabwa kuzaza yiteguye gutsinda umukino kugira ngo nyuma y’iminota 90, sakindi azabyare ikindi.
Ubwitange budasanzwe!
Abanyarwanda bavuga ko inkoko iri mu rugo ishonda umukara, bashaka kuvuga ko mu rugo aba ari mu rugo.
Birasaba ikipe y’Ingabo kuzibuka ko iri mu rugo, maze buri mukinnyi wayo agatanga ibye byose birimo umubiri n’umutima kugira ngo basezerere Les Aigles du Congo.
Kubyaza umusaruro abafana!
Mu Kinyarwanda bavuga ko amahanga ahanda. Baba bashaka kuvuga ko iyo wagiye guhigira mu mahanga, atari kimwe no guhigira ahari bene wanyu.
APR FC izaba iri imbere y’imbaga y’abakunzi bayo n’abakunzi ba ruhago y’u Rwanda, ikwiye kuzabyaza umusaruro uwo murindi.
Abafana b’iyi kipe nabo, barasabwa kuzayiha umubiri n’umutima kugira ngo izabashe kwikura imbere y’aba banye-Congo.
Kwirinda igihunga!
N’ubwo APR FC izaba ikeneye intsinzi yo kuyigeza mu kindi Cyiciro, birayisaba nanone kutazagira igihunga cyo kubyihutisha kuko umupira ntusaba guhatiriza.
Abahanga muri ruhago bavuga ko igitego ari nk’urupfu ko kizigira igihe gishakiye. Bivuze ngo ntawe ugihatiriza.
Gukinira mu gice cy’ikipe bazakina!
Kugira ngo Les Aigles du Congo itazabateza ikibazo, birasaba APR FC ko izayisanga iwayo ikayibuza gutangiza umupira no gukora ibyayo izaba yateguye.
Ibi birasaba umutoza, Taleb kuzareba abakinnyi bafite imbaraga kurusha abandi (Physical aspect), ndetse n’abafite amayeri kurusha abandi, akaba ari bo azabanzamo.
Gushyira hamwe!
Birasaba kandi ko abakinnyi b’ikipe y’Ingabo bazaba bamwe kuruta ibisanzwe. Birabasaba kuzakorera hamwe kuko bazaba bakina umukino ufite igisobanuro kinini.
Ikipe Izasezerera indi hagati y’izi zombi, ishobora kuzahura na Zamalek SC yo mu Misiri.



UMUSEKE.RW

