Wema yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Igihe”-VIDEO

Umuhanzikazi Wema

Umuhanzikazi ukizamuka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Wema, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Igihe”, nyuma y’iminsi yari amaze ayiteguza abakunzi be.

Wema asanzwe akorera ibikorwa bye bya muzika mu Karere ka Rusizi, ari na ho atuye.

Avuga ko umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bimufitiye akamaro gakomeye kuko umufasha kugeza ubutumwa bwiza ku bantu.

Wema yavuze ko intego ye ya mbere ari ugukoresha impano ye mu kwamamaza ijambo ry’Imana.

Ati: “ Ngamije gutanga ubutumwa bwiza kugira ngo ijambo ry’Imana rigere kuri bose. Kuririmbira Imana bizana amahoro y’umutima, ni yo nyungu ya mbere.”

Uyu muhanzikazi avuga ko gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ari igikorwa kibera benshi isoko y’amahoro yo mu mutima, bityo ko inyungu z’amafaranga.

Wema ni umwe mu bahanzi bakizamuka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, aho ibikorwa bye byinshi abikorera mu Karere ka Rusizi.

Indirimbo “Igihe” ni imwe mu mishinga aheruka gushyira hanze nyuma yo kuyimara iminsi ateguza abakunzi be.

Amajwi yayo yakozwe na Producer Popiyeeh, mu gihe amashusho yayo yakozwe na Sinta Films.

Wema yatangaje kandi ko afite gahunda yo gushyira hanze Album ye ya mbere mu gihe cya vuba, bikaba ari umwe mu mishinga yitezweho gukomeza kumwongerera umwanya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Reba hano indirimbo Igihe ya Wema

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *