By Doreen Karungi
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, kivuga ko 15.4% by’umusaruro mbumbe w’ibitunguru wangirika, mu gihe abahinzi bo bavuga ko igihombo gishobora kuba kirenze kuko hari henshi umusaruro wangirika batabasha kubarura.
Ibi bituma abahinzi batakaza amafaranga baba barashoye mu nyongeramusaruro harimo imbuto, imiti, ifumbire n’imirimo yo guhinga, mu gihe abaguzi n’abacuruzi bakomeje kubona ibitunguru byinshi bituruka mu bihugu birimo Tanzania na Kenya kandi ku giciro gihenze.
Ku matariki ya 6 na 7 Nzeri, 2026, mu masoko nka Nyabugogo na Gikondo, ikiro cy’ibitunguru cyaguraga amafaranga 1400 abacuruzi bavuga ko ibitunguru bihenda kubera ko bituruka muri ibyo bihugu. Bakaba bahitamo kubirangura ku gihendo kuko bishobora kubikwa igihe kirekire, mu gihe ibitunguru byo mu Rwanda bishobora kwangirika vuba iyo bidahise bibona isoko cyangwa uburyo bwo kubibika no kubyumisha.
Uwingabire, akorera mu isoko rya Nyabugogo agira ati “Dukunda gucuruza ibitunguru bya Tanzania na Kenya kuko biba byumye neza kandi bibasha kubicyika igihe kirekire ku buryo bishobora kumara nk’amezi 8 bitarangirika.”
Akomeza avuga ko ibitunguru byo muri Kenya biba byumye kandi ngo binakorwamo salade.
Habimana na we ukorera Nyabugogo ati ”Ducuruza ibitunguru biva Tanzania atari uko tubikunze kuko biba binahenze kubera ko ibyo mu Rwanda iyo ubiranguye ntibihite bibona abaguzi bikuboreraho ugasanga biguteje igihombo.”
Abacuruzi bakomeza bavuga ko iyo baranguye ibitunguru by’u Rwanda ku bwinshi ariko isoko ntiribe ryiza, bibateza igihombo.
Nyirambanjinka Yvonne, umuhinzi w’ibitunguru wo muri Koperative Kobatu, ni umwe mu wahuye n’iki gihombo. Avuga ko yaguze umurama w’ibiro bine, aho ikiro kimwe cyari gifite agaciro k’amafaranga 300,000, bityo imbuto zonyine zikamutwara arenga miliyoni 1.2 z’amafaranga y’u Rwanda, atabariyemo andi mafaranga yashoye mu buhinzi.
Avuga ko ibitunguru bimaze kwera isoko ryabuze birangira abirekeye mu murima birangirika. Ibi byamugizeho ingaruka zikomeye kuko yari yarafashe inguzanyo, ndetse n’amafaranga y’ishuri ry’abana atangira kubura.
Mwiseneza Soteri, umuhinzi wo mu kagari ka Gasizi mu Murenge wa Kanzenze, wo mu Karere ka Rubavu, na we avuga ko yashoye amafaranga ibihumbi 600 mu buhinzi bw’ibitunguru agira igihombo gikabije.
Ati: “Nashoye amafaranga ibihumbi 600, ariko umusaruro wose nawugurishije ibihumbi 50 gusa.”
Igihombo nk’iki ntikigarukira ku muhinzi gusa. Iyo ibitunguru bibuze isoko cyangwa bikangirika, umusaruro uboneka ku isoko ugabanuka, bigatuma abaguzi n’abacuruzi bakenera ibitumizwa hanze.
Ubwumishirizo bushya butanga icyizere
Mu Karere ka Rubavu, hari gutegurwa igisubizo kigamije guhangana n’ikibazo cyo kwangirika kw’ibitunguru. NAEB, ku bufatanye na Korea y’Epfo binyuze mu kigo cyayo gishinzwe ubufatanye Mpuzamahanga (KOICA), iri gushyira mu bikorwa umushinga wo gufata neza umusaruro no kunoza uruhererekane nyongeragaciro, harimo no kubaka ubwumishirizo bw’ibitunguru mu Murenge wa Kanzenze.
Aimable Rusingizandekwe, Umuyobozi w’Umushinga wo Gufata Neza Ibiribwa no Kunoza Uruhererekane Nyongeragaciro muri NAEB, avuga ko intego ari ukugabanya umusaruro w’ibitunguru wangirikaga ukava kuri 15.4% ukagera nibura kuri 7.7%.
Ati: “Twakoze ubushakashatsi mbere y’uko dutangira umushinga, dusanga umusaruro w’ibitunguru wangirikaga uri ku kigero cya 15.4% by’umusaruro mbumbe. Intego dufite ni ukugabanya bikagera kuri 7.7%.”
Akomeza avuga ko ubwo bwumishirizo buzaba bushobora kumisha toni 34.4 z’ibitunguru inshuro imwe, bukabikora inshuro ebyiri mu cyumweru, bivuze ko bushobora kumisha hafi toni 70 mu cyumweru mu gihe mu Ntara y’Amajyaruguru hose bashobora kumisha toni 3,360 mu gihe cy’umwaka.
Uyu mushinga uzakorana na koperative 6, ariko NAEB ivuga ko n’abahinzi batari muri izo koperative bazashobora kugeza umusaruro wabo muri izi nyubako kugira ngo wumishwe kandi ubikwe neza.
Umuhinzi w’ibitunguru Mwiseneza Soteri avuga ko iki gisubizo gishobora gufasha abahinzi kutongera kugurisha umusaruro wabo ku giciro gito kubera gutinya ko wangirika.
Ati: “Iyi nyubako ije ari igisubizo kuri njye no kuri bagenzi banjye. Iyo umusaruro wacu wabonaga isoko rike, twawugurishaga duhenzwe kuko twabaga dutinya ko wangirika.”
Gahunda yo kumisha ibitunguru izakorerwa mu Turere twa Rubavu na Rulindo, aho ibikorwa biteganyijwe gutangira bitarenze Ugushyingo, 2026.
Aimable Rusingizandekwe avuga ko iki gikorwa atari icyo kugabanya iyangirika gusa, ahubwo ko kigamije no kongera agaciro k’ibitunguru, kubyongerera igihe bimara no gufasha abahinzi gutegereza isoko ryiza aho guteza umusaruro wabo ako kanya ku mafaranga make.
Ibi bijyanye n’intego ya NAEB yo guteza imbere ibikomoka ku buhinzi bifite ubushobozi bwo kubona amasoko yo hanze.
Mu bicuruzwa by’ingenzi byatoranyijwe harimo ibitunguru n’urusenda, ndetse NAEB ikaba ishyira imbere ibikorwa byo kongera umusaruro, kunoza uburyo bwo gutunganya umusaruro no guteza imbere amasoko.
Kuva mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021 kugeza 2025/2026, u Rwanda rwohereje mu mahanga toni 40.9 z’ibitunguru, zinjiza amadovize angana na miliyoni 23 z’amadolari ya Amerika, nk’uko imibare ya NAEB ibigaragaza.
Jean Claude Niyonsaba, umukozi ushinzwe itumanaho muri NAEB, avuga ko igihe 15.4% by’umusaruro w’ibitunguru wangirika bizaba byavuyeho byumvikana ko n’umusaruro woherezwa hanze uziyongera, ariko ko ingamba zitaranozwa neza ngo habe hari imibare ifatika.
Ku bahinzi, igisubizo nyacyo kizagaragarira mu gihe bazaba bashobora kumisha no kubika ibitunguru, gutegereza isoko ryiza no kugabanya umusaruro wangirika, aho gutakaza ibyo bashoye cyangwa kugurisha umusaruro wabo bahenzwe nk’uko Aimable Rusingizandekwe abishimangira.

