Sibomana Emile wo mu Mudugudu wa Gatagara, Akagari ka Gatagara, Umurenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza, yasanzwe imbere y’urugo rwe arembye nyuma aza gupfa.
Abaturage bamusanze imbere y’umuryango w’urugo rwe, bamujyana kwa muganga, ariko ahita yitaba Imana. Bamwe mu baturage bavuga ko bakeka ko yaba yishwe, nubwo icyateye urupfu rwe ntikiramenyekana.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko Polisi na RIB bageze aho byabereye nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage, bagafata ibimenyetso.
Ati: “Amakuru twayamenye ku bufatanye n’abaturage, Polisi na RIB bihutiye kujyayo, hafatwa ibimenyetso, umurambo woherezwa ku Bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma.”
Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwa Sibomana Emile.
UMUSEKE.RW
