Urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga n’urubarizwa mu matsinda aharanira ubumwe n’ubudaheranwa rwasabwe kwifashisha imbuga nkoranyambaga mu kwimakaza amahoro no kurwanya imvugo z’urwango n’izibiba amacakubiri, amakuru y’ibinyoma n’ibindi bikorwa bishobora kugira ingaruka ku bumwe, ubudaheranwa n’ubwiyunge by’Abanyarwanda.
Ibi byagarutsweho ku wa Gatanu tariki ya 18 Nzeri 2026, mu biganiro byabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, byahuje urubyiruko rwiganjemo abakoresha imbuga nkoranyambaga n’ababa mu miryango iharanira amahoro byateguwe n’Umuryango Vision Jeunesse Nouvelle ku nsanganyamatsiko igira iti “Kubaka ubudaheranwa mu kurwanya imvugo z’urwango no kwimakaza amahoro hakoreshejwe ikoranabuhanga.”
Byari bigamije kongerera urubyiruko ubushobozi bwo gukora ubukangurambaga, guteza imbere ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu kurwanya no gukumira imvugo zihembera urwango, amakuru y’ibinyoma n’imvugo zibiba amacakubiri.
Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) mu 2025 ku gipimo cy’ubumwe bw’Abanyarwanda, bugaragaza ko imbuga nkoranyambaga nyinshi zikorera hanze y’u Rwanda, zikigoreka amateka kandi zigakwirakwiza amakuru adafite aho ahuriye n’ukuri kw’aho Igihugu kigeze. Ibi biyobya abatari bake, cyane cyane abakiri bato.
Bamwe mu rubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga bavuze ko bahura n’ubutumwa buhembera urwango n’ivangura, ndetse ko hari abantu bamaze kubigira akazi, bagakoresha igihe n’ubumenyi bafite mu gukwirakwiza ubutumwa busenya.
Bashimangiye ko kurwanya abayobya Abanyarwanda bikwiye gutangirira ku bana bakiri bato, bigishwa urukundo, bikagera no ku bakoresha imbuga nkoranyambaga, bakamenya gutandukanya icyiza n’ikibi.
Izampabyose Innocent yagize ati “Nkurikije ibyo mbona n’ibyo mpura na byo, mbona guhembera urwango byarabaye akazi kuri bamwe mu rubyiruko. Ariko icyo nakora ni uguca ukubiri n’ibinyobya, ariko nanone urukundo rukigishwa kuva mu buto.”
Umuhire Carine na we yavuze ko hakenewe ibiganiro bihoraho bigisha urubyiruko urukundo, indangagaciro zishingiye ku muco Nyarwanda ndetse n’imikoreshereze myiza y’imbuga nkoranyambaga.
Ati “Hakenewe ibiganiro bihoraho byigisha urubyiruko urukundo, indangagaciro zishingiye ku muco Nyarwanda n’uko bakoresha imbuga nkoranyambaga batayobya abantu, kuko hari abakora ibibi bibwira ko ari byo byatuma bakurikirwa.”
Umuyobozi w’Umuryango Vision Jeunesse Nouvelle, Frère Vital Ringuyeneza, yavuze ko mu rubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga harimo abarangwa n’imvugo z’urwango, bakihisha cyane cyane mu mazina atari ayabo ya nyayo ibizwi nka ‘fake accounts’.
Yavuze ko nubwo abo bantu baba bake, bashobora kugira ingaruka ku bandi, bityo hakwiye ubufatanye mu kubigisha no kubafasha guhinduka.
Ati “Hari abagira imvugo zihembera urwango, ariko icyanduza sosiyete n’iyo yaba umuntu umwe ashobora kwangiza byinshi cyane. Ni yo mpamvu n’abo bake bagihari tutagakwiye kuvuga ko ntacyo badutwara. Ni yo mpamvu twafatanya kugira ngo tubigishe bahinduke.”
Umunyamabanga Uhoraho muri MINUBUMWE, Mahoro Eric, yavuze ko urubyiruko rufite uruhare rukomeye mu kwirinda no kurwanya abakoresha imbuga nkoranyambaga bahembera urwango.
Yavuze ko kugira ngo urubyiruko rubashe kugira uruhare muri izo ngamba, rukwiye kubanza gusobanukirwa ingaruka z’ibibi ndetse n’akamaro ko kubaho umuntu muzima wubakiye ku ndangagaciro z’umuco Nyarwanda wimakaza amahoro n’urukundo.
Mahoro yagaragaje ko abakoresha imbuga nkoranyambaga bakurikirwa n’abantu benshi kandi ubutumwa batanga bushobora kugira uruhare mu guhindura imyumvire y’ababakurikira. Yavuze ko iyo ubutumwa ari bubi, bushobora kuyobya abantu benshi mu gihe gito.
Ati “Iyo ukurikiye ikibi ugana ahabi. Ni yo mpamvu twibanze ku gukorana n’urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga kugira ngo babanze bahinduke babe abanyamahoro, bahinduke beza, bajye mu ngamba zo gusigasira indangagaciro na kirazira z’umuco Nyarwanda.”
Yashishikarije urubyiruko gukoresha imbuga nkoranyambaga mu guhuza abantu, gusigasira indangagaciro z’umuco Nyarwanda no kurwanya imvugo z’urwango.
Yanarusabye kugira uruhare mu gufata ibyemezo birwanya imyitwarire ishobora kwangiza ejo hazaza habo, irimo gukoresha ibiyobyabwenge, ubusinzi n’ubwomanzi.
Ati “Leta yacu yifuza urubyiruko rufite ubuzima buzira umuze, ruzirana no kwiyandarika, ubwomanzi, gukoresha ibiyobyabwenge no gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga. Imbuga nkoranyambaga zishobora kuba igikoresho gikomeye cy’iterambere, ariko zishobora no kurimbura, nk’uko twabibonye mu mateka yacu ya vuba, ubwo ibinyamakuru byandikaga byakoreshejwe mu gukwirakwiza urwango n’amacakubiri, ari byo byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”



MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

