Rusizi: Hatagiye guterwa ibiti bizafasha kurwanya imirire mibi no gusubiranya ubutaka

Abaturage basabwe kubungabunga ibiti birimo guterwa

Mu Rwego rwo guteza imbere ubuhinzi bwita ku mihindagurikire y’ikirere, gusubiranya ubutaka bwangiritse no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, hatangijwe ku umushinga wo gutera ibiti bivangwa n’imyaka, byiganjemo iby’imbuto ziribwa n’ibirwanya isuri.

Ni  umushinga ugamije guteza imbere ubuhinzi buhangana n’imihandagurikire y’ikirere, no gutera ibiti bivangwa n’imyaka,  iby’imbuto, kurwanya isuri no guteza imbere ubuhinzi burambye.

Uyu mushinga watagijwe ku wa Gatanu tariki ya 18 Nzeri 2026, uzamara imyaka itanu (2026–2031), hazaterwa ibiti 274,320.

Umushinga uzashyirwa mu bikorwa mu bice by’Akarere ka Rusizi biherereye mu cyogogo cy’umugezi wa Rusizi, aho ibikorwa bizafasha kubungabunga ubutaka, kurwanya isuri itwara ubutaka, kubungabunga amazi, kongera umusaruro w’ubuhinzi no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Bamwe mu baturage baganirije UMUSEKE, bavuga ko bashimishijwe n’uko ibidukikije byari bitangiye kuba ikibazo bigeye kongera kuboneka, biteze kuri ibi biti umusaruro w’imbuto ugiye kwiyongera, ngo bizagabanya igicio kiri hejuru cy’imbuto ku masoko, bityo bitume buri muturage kurya imbuto abigira umuco.

Mutoniwase Velonise ni umuturage wo mu kagari ka Rusambu, umurenge wa Nyakarenzo, yavuze ko ibi biti babyitezeho byinshi birimo kubasha gukura abana mu mirire mibi, kubungabunga ubutaka no kongera umusaruzo, yanavuze ko nk’abaturage biteguye kubibungabunga.

Ati “Tugiye kongera kubona ibiti byera imbuto ziribwa bizadufasha gukura abana bacu mu mirire mibi. Bizadufasha no kubungabunga ubutaka, tuzabyitaho tubirinda icyabyangiza.”

Harerimana Lambert, na we atuye mu murenge wa Nyakarenzo, yavuze ko kubera ubuke bw’imbuto izabonekaga zihenze cyane, ngo ibi biti bigiye guterwa iwabo bizeye ko bizakemura iki kibazo, biteguye no kubicungira umutekano.

Ati “Twari dusanzwe dufite ikibazo cyo kubona imbuto, izabonekaga zirahenze hari ubwo avoka igura amafaranga igihumbi (Frw 1000), ibi biti bigeye gukemura ikibazo, tuzabyitaho nitwe bifitiye umumaro.”

Umushinga uzafasha abahinzi 2,490 bakorera muri icyo cyogogo kubona ubumenyi bwo gutera ibiti, amahugurwa n’amahirwe yo kongera umusaruro binyuze mu buhinzi burambye.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu Muryango Nyarwanda utari uwa Leta wita ku bidukikije, no kuzamura iterambere ry’ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ikirere (APEFA), Habanabakize Protais, yavuze ko bibanda ku bikorwa bizamura ubudahangarwa bw’umuturage binyuze mu bidukikije. Yongeraho ko iyo bidakozwe bigira ingaruka mbi ku buzima bw’abaturage.

Ati “Umuryango wacu wibanda ku bikorwa bizamura ubudahangarwa bw’umuturage bishingiye ku bimukikije, dutera ibiti tugahinga ibihingwa bibungabunga ibidukikije bigafata ubutaka, iyo bidakozwe byagira ingaruka nyinshi.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi butangaza ko ibiti bigiye guterwa byitezweho gufasha akarere kurwanya isuri, no gufasha muri gahunda y’uko aka karere kagomba kuba igicumbi cy’imbuto no kurwanya imirire mibi.

Ati “Ibi biti byitezweho umusaruro bizarinda isuri, iby’imbuto bizagabanya imirire mibi n’igwingira, bifashe no muri gahunda y’uko akarere ka Rusizi kagomba kuba igicumbi cy’imbuto mu rwego rw’Igihugu.”

Mu butumwa uyu muyobozi w’akarere wungirije yatanze yasabye abaturage kubibungabunga.

Ati “Umushinga ni uw’abaturage, icyo tubasaba bawusigasire bawufate nk’amahirwe bagize bagire uruhare mu gucunga ibiti bizaterwa.”

Uyu mushinga uzatera biti mu cyogogo cy’umugezi wa Rusizi kuri Hegiri zirenga 800, uzakorana n’abaturage bo mu mirenge  itatu ubahe akazi, barimo abagore n’urubyiruko bagera kuri 249.

Ubuyobozi buvuga ko ibiti bizafasha kurwanya imirire mibi no kurwanya isuri

MUHIRE Donatien
UMUSKE.RW/RUSIZI

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *