Nyamagabe: Umusore uri mu kigero cy’imyaka 33 yasanzwe yapfuye, abaturage bakeka ko yaba yishwe n’ibyitwa ‘tunel’ yari akunze kunywa.
Umurambo w’umusore bakundaga kwita Nyamudibiri wasanzwe mu Mudugudu wa Kabacuzi, Akagari ka Nyamugali, Umurenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 22 Nzeri 2026, hafi y’isoko rya kijyambere Nyamagabe.
Bamwe mu baturage bavuga ko uyu musore bari basanzwe bamuziho kunywa ibizwi ku izina rya ‘tunel’, ndetse bakavuga ko hari ubwo yajyaga agenda afite agacupa batazi ibirimo.
Umwe mu baturage, Jean de Dieu Niyonzima, avuga ko uyu musore yari asanzwe anywa izi nzoga kandi ko hari ubwo bamubonaga agenda afite agacupa.
Ati “Twari tumuziho kunywa tunel. Hari n’igihe twamubonaga agenda afite agacupa, ariko ntitwamenyaga neza ibirimo. Ni yo mpamvu ubu twibaza ko ari zo zaba zagize uruhare mu rupfu rwe.’’
Undi muturage, Nyiramana Consensa, avuga ko akeka ko yishwe na tunel kuko yari asanzwe bakeka ko ayinywa.
Ati “Hari igihe wamubonaga afite agacupa mu ntoki. Twe turakeka gusa ko yaba yanyoye tunel nyinshi cyangwa ikindi kintu kiri muri izo nzoga.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, avuga ko Polisi yamenye iby’uru rupfu, kandi ko inzego z’umutekano, zirimo Polisi na RIB, zahise zihagera umurambo ujyanwa ku bitaro bya Kigeme kugira ngo ukorerwe isuzuma ngo hamenyekane icyateye urupfu.
Ati “Amakuru y’uru rupfu twayamenye, Polisi na RIB bihutira kuhagera umurambo ujyanwa ku bitaro bya Kigeme kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyateye urupfu, bityo ibindi bijyanye n’uru rupfu bizamenyekana hashingiwe ku bisubizo bizava mu isuzuma.”

UMUSEKE.RW

