Umunyarwanda ari mu bazasifura Igikombe cy’Isi U17

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi [FIFA], ryatoranyije abasifuzi bazayobora imikino y’Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17, barimo Umunyarwanda, Habumugisha Emmanuel.

Iri rushanwa rizakinwa mu mpera z’uyu mwaka, rikinirwe muri Qatar. Biteganyijwe ko rizakinwa guhera tariki ya 19 Ugushyingo kugeza tariki ya 13 Ukuboza 2026.

FIFA yahisemo abasifuzi 81 barimo 27 bazasifura hagati na 54 bazaba basifura ku ruhande. Muri abo, harimo Habumugisha Emmanuel usanzwe ari umusifuzi wo ku ruhande.

Habumugisha ari kumwe n’abandi 11 bakomoka ku Mugabane wa Afurika barimo bane bo hagati n’abandi barindwi bo ku ruhande.

Biteganyijwe ko Igikombe cy’Isi cy’Ingimbi zitarengeje imyaka 17 cy’uyu mwaka, kizitabirwa n’amakipe 48 azaba ahataniye iki Gikombe mu mikino 104. Iyi mikino izabera mu gace ka Aspire Zone mu gihe umukino wa nyuma biteganyijwe ko uzabera kuri Khalifa International Stadium yakiriye imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2022.

Ni irushanwa kandi, FIFA izongera kwifashisha uburyo bwa Football Video Support (FVS) aho amakipe azajya agira uburenganzira bwo gusaba ko harebwa bimwe mu byemezo by’umusifuzi, aho gukoresha VAR isanzwe.

Uyu musifuzi w’Umunyarwanda uzaba ari muri iri rushanwa, yari mu basifuye Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17 uyu mwaka, hagati ya Gicurasi na Kamena.

Undi mukino mpuzamahanga yaherukaga kugaragaramo, ni uwa CAF Confederation Cup wahuje Association Sportive du Pan Sahel Initiative yo muri Tchad na Club Omnisports de Korhogo yo muri Côte d’Ivoire ku wa 4 Nzeri 2026.

Habumugisha Emmanuel ari mu bazasifura Igikombe cy’Isi U17 kizabera muri Qatar

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *