Abasirikare ba Amerika bashatse kwiyahurira mu ntambara na Iran

Abasirikare bashatse kwiyahura ni abo mu bwato bwa USS Abraham Lincoln

Igisirikare  cya Leta zunze Ubumwe za Amerika cyemeje ko abasirikare bacyo bagera ku munani bari mu bwato bw’intambara bwa USS Abraham Lincoln bagerageje kwiyahura ubwo intambara yari ibanganishije na Iran, ahanini bakaba barabiterwaga no kurambirwa urugamba no kuba mu nyanja amezi menshi.

Ni amakuru yemejwe n’Umugaba w’Agateganyo w’Ingabo za Amerika zirwanira mu mazi, Hung Cao, wasubizaga Senateri Kristen Gillibrand ukiriye Komisiyo ishinzwe Ingabo muri Sena ya Amerika wamubazaga ubuzima bwo mu mutwe bw’abasirikare bamara amezi menshi hanze ya Amerika mu ntambara.

Ibi byaje nyuma y’uko imwe mu miryango yari yagaragaje impungenge ku buzima bw’abasirikare bakorera mu bwato bw’intambara bwa USS Abraham Lincoln bamaze amezi menshi bari mu mazi rwagati ubwo bari mu bikorwa by’intambara kuri Iran.

Abasirikare 5000 bari muri ubu bwato bari baravuye muri Amerika mu Gushyingo 2025 bazi ko bazagaruka vuba ariko intambara Amerika yagabye kuri Iran muri Gashyantare 2026 iratinda kugeza ubwo byageze muri Gicurasi 2026 bakiri mu Nyanja zo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Umugaba w’Agateganyo w’Ingabo za Amerika zirwanira mu mazi, Hung Cao, yasobanuye ko abasirikare umunani bashatse kwiyahura barimo abasirikare bakoresha indege z’intambara, abo mu bwato buba bwunganira ununini ndetse n’abashinzwe kuyobora ubwato, ahanini bakaba barabiterwaga no kurambirwa urugamba no kuba mu nyanja amezi menshi.

Aba basirikare abenshi bijugunyaga mu Nyanja ariko bakarohorwa batarapfa. Amerika ivuga ko ubwato bwa USS Abraham Lincoln bwatangiye urugendo rubugarura muri Amerika.

Share This Article