Muhadjiri yahishuye ko inkumi z’i Kigali zidindiza abakinnyi

Hakizimana Muhadjiri udafite akazi ubu, yatangaje ko kimwe mu bigeragezo abakinnyi bakina Shampiyona y’u Rwanda bagira, ari abakobwa bagira uruhare mu kutitwara neza kwa bamwe.

Ni mu kiganiro cyaciye ku muyoboro wa YouTube wa Off The Lines uyu mukinnyi yagiranye na mugenzi we wahoze akina umupira w’amaguru nkuwabigize umwuga, Nkinzingabo Fiston.

Muhadjiri yahishuye ko Shampiyona y’u Rwanda ikomeye ariko mu bituma ikomerera abakinnyi, ari abakobwa ba Kigali.

Ati “Shampiyona y’i Kigali iba igoye cyane, buriya abantu ntabwo babizi ariko buriya ni Shampiyona mbona iri mu zikomeye.”

Hakizimana yakomeje agaragaza ko hari igihe umukinnyi ava hanze y’u Rwanda yibwira ko naza gukina mu Rwanda bizamworohera, ariko yahagera akahasanga ikinyuranyo cyabyo.

Ati “Hari igihe ugira gutya ukava nko hanze, ukavuga uti hariya… Hariya nzabica. Hari igihe ubyuka wumva nta ngufu ufite. Biba bikomeye cyane.”

“Buriya ino Shampiyona, ushobora no kuyizanamo na Mbappé ikamukomerana. Nonese Shampiyona y’i Kigali hari umukinnyi uzi ujya uyemeza?”

Muhadjiri yakomeje agaragaza ko iyo bibaye akarusho umukinnyi akaza gukina mu Rwanda avuye ahandi yakoreraga amafaranga menshi kandi akaza abyirata, abakobwa baba bakubonye kare.

Ati “Noneho iyo wibeshye ukavuga ngo uvuye gukina ahantu hari amafaranga ngo urayafite. i Nyarugenge [..]. N’abari bacu ntabwo bakorohera. Ni ibintu byinshi. Gukina umupira w’i Kigali biba bisaba kuba uri umuntu w’umugabo cyane.”

“Buriya n’abakobwa b’i Kigali ntabwo batuma uwutera [umupira]. Apfa kuba yakumvise. Noneho ibeshye ube ukina muri Rayon. Nawe erega uba uri umuntu, upfa kuba ufite ibiceri. Ushaka uwo muyasangira.”

Uyu mukinnyi yakomeje agaragaza ko umupira w’i Kigali ubamo byinshi birimo n’uburozi ndetse agaragaza ko umukinnyi ku mukinnyi bataba bakomeye ariko mu kibuga haba harimo ibindi.

Yagaragaje ko mu kibuga hari igihe umukinnyi ahagera bagenzi be bazi ko ari we uza kubafasha ariko bagatungurwa no gusanga ahubwo ari we uri ku rwego rwo hasi kurusha n’abo asanze mu kibuga.

Muhadjiri wakiniye amakipe arimo APR FC, AS Kigali, Mukura VS, Police FC, Etincelles FC ndetse akajya no gukina hanze y’u Rwanda, ubu nta kazi afite nyuma y’uko aherutse gutandukana na Nairobi United yo muri Kenya.

Muhadjiri yaherukaga muri Police FC ubwo aheruka gukina mu Rwanda

Ni umukinnyi w’ikipe y’Igihugu [Amavubi]
UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *