Muhanga – Nyabyenda uregwa kunyereza amabuye afite agaciro ka za miliyari yitabye Urukiko

Nyabyenda Emmanuel ahakana ibyo ashinjwa byo gutiza umurindi ubucukuzi bw'amabuye butemewe

Mu iburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’iminsi 30 y’agateganyo, Ubushinjacyaha bwasabiye Nyabyenda Emmanuel uregwa ibyaha bitandukanye byo gucuruza, kwiba, no gukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta ruhushya igifungo cy’iminsi 30.

Ubushinjacyaha buvuga ko amabuye y’agaciro yibye nta ruhushya afite yari kubaka ikigo cy’amashuri, umuhanda cyangwa Ikigo Nderabuzima abaturage bivurizamo.

Iburanisha ryabaye kuri uyu wa Kabiri Taliki ya 29/09/2026, mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye.

Nyabyenda Emmanuel hamwe n’abunganizi be babiri babanje gusaba Urukiko ko iburanisha ribera mu muhezo kubera ko ngo hari ibyo ryabangamira ribaye mu ruhame.

Urukiko rwahaye Ijambo Ubushinjacyaha buvuga ko budashyigikiye icyo cyifuzo, kubera ko umuhezo mu iburanisha ry’urubanza bidasabwa hashingiye ku cyifuzo gusa.

Ubushinjacyaha bwongeraho ko iburanisha mu muhezo ryemerwa iyo ribangamiye umutekano, bukavuga ko nta mutekano wo mu mabuye wabangamirwa keretse uregwa ibi byaha ari we uwubangamiye.

Iburanisha mu muhezo kandi ryemerwa mu rubanza rurebana n’imico y’imbonezabupfura ku bashakanye cyangwa igihe cyose Umucamanza asanze ari ngombwa.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo abunganizi basaba nta shingiro bifite, bityo ko iburanisha rigomba kubera mu ruhame kuko ari ihame.

Ubushinjacyaha bwagize buti “Aho iperereza rigeze nta kintu cyabangamira umutekano.”

Urukiko rumaze kumva ibyifuzo by’impande zombi, rugashingira ku ngingo ya 131, rusanga atari ngombwa ko ruburanishwa mu muhezo kuko nta mutekano bibangamira, cyangwa imico mbonezabupfura ku bw’ibyo Ubushinjacyaha bugomba gusobanura impamvu burega Nyabyenda.

Ubushinjacyaha buvuga ko buje imbere y’Urukiko busabira Nyabyenda Emmanuel igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo, kubera ibyaha bikomeye bumukurikiranyeho.

Burarega Nyabyenda Emmanuel ibyaha 4 bikurikira: Gukora ibikorwa by’Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta ruhushya; Gucuruza amabuye y’agaciro yacukuwe nta ruhushya; Kwiba amabuye no Kunyereza umusoro.

Ubushinjacyaha buvuga ko Nyabyenda yibye amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Wolfram, Coltan na Gasegereti agera kuri toni 26 afite agaciro ka miliyari 4Frw arenga kandi akaba yarayagurishije.

Ubushinjacyaha bwakomeje bugira buti: “Izi miliyari enye ushinjwa kwiba zari kuvamo Ikigo cy’amashuri y’abana,  Ikigo Nderabuzima cyangwa zikubaka umuhanda. Mu iperereza twakoze twasanze kandi mu bubiko hari izindi toni enye ziyongera kuri izo miliyari ushinjwa.”

Ibi byaha uko ari bine, Ubushinjacyaha buvuga ko butabifata nk’icyaha cyoroshye, ahubwo ari icyaha cy’ubugome, bukavuga ko bushingiye  mu gihe cy’Imyaka ibiri Kampani yari imaze ifunzwe, Nyabyenda yagombye kwishyura imisoro yanyereje ingana na 30% y’amafaranga yakuye muri ayo mabuye y’agaciro ashinjwa kwiba.

Nyabyenda yemereye Urukiko ko Kampani yitwa Rugendabari Mining Company Ltd itigeze ihagarika ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kubera ko yari ifite uruhushya rwemewe, kandi ko bacuruje amabuye y’agaciro Toni 200, kubera ko bari bafite uburenganzira n’uruhushya rwo kuyacukura no kuyacuruza.

Nyabyenda avuga kandi ko Kampani yitwa DABA SUPPLY bari bahuje imigabane yaje kwivanamo irabarega, baratsindwa nyuma bandikira Urukiko rw’Ikirenga bashaka kugaragaza akarengane kuko urubanza rwaciwe n’Urukiko Rukuru rw’i Nyanza ngo rwagaragayemo akarengane nk’uko abivuga.

Nyabyenda n’abunganizi be babiri bagize bati: “Dufite ubwishingizi, ibyapa, imyambaro n’ibindi byanditseho Rugendabari Mining Company Ltd, ndetse twasuwe n’Inzego zitandukanye dufite n’icyemezo cy’ishimwe twahawe.”

Nyabyenda yasabye gukurikiranwa adafunzwe kuko afite aho ataha hazwi, ndetse ko afite inshingano mu  Nzego z’Ibanze aho atuye bityo ko adashobora gucika.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uruhushya Nyabyenda n’abunganizi be bitwaza, rwateshejwe agaciro kuva DABA SUPPLY yavanamo imigabane yayo, kandi ko izo toni 26 n’izindi Nyabyenda yiyemereye wenyine zacuruzwaga ziriho ikimenyetso (TAG) zo mu yandi makampani, kuko kuva RMB yafunga Rugendabari Mining Company Ltd nta TAG yongeye guhabwa, ahubwo ko ibi Nyabyenda yakoze bigize ikindi cyaha, ngo Urukiko rwagombye kumukurikiranaho.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko hakozwe amahamagara abiri, Nyabyenda yanga kwitaba kugeza ubwo hakozwe inyandiko imuzana ku gahato (Mandat d’amener) aribwo Nyabyenda Emmanuel yashoboye gufatwa azanwa i Muhanga.

Urukiko rwanzuye ko isomwa ry’iki cyemezo cy’ifunga n’ifungura rizaba taliki ya 06/10/2026 saa kenda.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga

Share This Article