Biciye kuri rutahizamu, Habimana Yves, Kigali FC yabonye amanota atatu yayo ya mbere yakuye kuri Gicumbi FC mu mukino w’umunsi wa Kane wa Shampiyona y’u Rwanda.
Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium guhera Saa Cyenda z’amanywa. Kigali FC itozwa na Bisengimana Justin, yari ku gitutu cyo kuba nta manota atatu imbumbe yari yakabonye mu mikino itatu yaherukaga, mu gihe abanya-Gicumbi bifuzaga gukomereza mu bihe by’intsinzi bamazemo iminsi.
Ni umukino watangiye urimo imibare myinshi, cyane ko buri mutoza yatangiye ahagaze yibutsa abakinnyi be kenshi kwibuka amayeri y’imikinire ye.
Ku munota wa 15, Gicumbi FC yashoboraga kubona igitego ku mupira muremure watanzwe na Rucogoza Eliasa ariko mugenzi we, Abdoulatif ntiyabasha kuwubyaza umusaruro.
Justin yari yazanye umukinnyi we mushya, Malipangu uheruka gusinyira Kigali FC, wakinanaga na Tharcisse na Benedata Janvier hagati mu kibuga.
Uko iminota yicuma, abanya-Kigali bagendaga bagaragaza ibimenyetso byo kubona igitego, cyane ko bari no gitutu cyo kubona amanota atatu y’uyu munsi.
Ku munota wa 30 ni bwo abanya-Kigali bamwenyuye nyuma y’igitego cyatsinzwe na Habimana Yves ku mupira wari utanzwe na Patrick ndetse igice cya mbere kirangira iyi kipe iyoboye n’igitego 1-0.
Iminota 45 y’igice cya kabiri, yaranzwe no gusatira ku banya-Gicumbi bifuzaga kwishyura igitego bari batsinzwe ariko Kigali FC ikomeza kuba nziza mu kugicunga.
Afhamia Lotfi yakoze impinduka zitandukanye ariko abanya-Kigali bakomeza kuba beza mu gucunga igitego cyabo ndetse iminota 90 irangira babonye amanota atatu yabo ya mbere kuva Shampiyona yatangira.
Iyi kipe yahise igira amanora ane kuri 12 amaze gukinirwa.





UMUSEKE.RW

