Mu mukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona y’u Rwanda [BK Pro League], Police FC yatsindiwe i Nyagatare na Sunrise FC igitego 1-0 mu gihe Gasogi United yavuye kuri Stade Ubworoherane yemye.
Imikino y’umunsi wa kane muri Shampiyona y’u Rwanda, yakomeje kuri iki Cyumweru nyuma y’iyari yabanje guhera ku wa 9 Ukwakira 2026.
Imwe mu makipe akomeje gutanga ubutumwa, ni Sunrise FC itozwa na Banamwana Camarade Issa. Nyuma yo kuvana inota rikomeye kuri Rayon Sports i Kigali, ubu yitsindiye Police FC igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Stade Nyagatare izwi ku izina rya ‘Golgotha.’
Ni igitego cyatsinzwe na Ntibazonkiza Djuma ku munota wa 75, maze abasore ba Banamwana baragicunga kugeza amanota atatu yuzuye asigaye mu Karere ka Nyagatare.
Indi mikino yabaye:
- Amagaju FC 1-2 Mukura VS
- Musanze FC 0-1 Gasogi United
- Gorilla FC 1-0 Rayon Sports
- Kigali FC 1-0 Gicumbi FC
- Marine FC 0-0 Kiyovu Sports
- Bugesera FC 2-0 Etincelles FC
Amakipe arimo APR FC, Al-Hilal SC na Al-Merriekh SC ndetse n’amakipe bagombaga gukina, ntabwo yakinnye imikino yayo ya Shampiyona kubera kwitegura imikino mpuzamahanga Nyafurika.



UMUSEKE.RW

