New Life Ministries yashimiwe ko yasannye u Rwanda mu bihe bigoye

Madamu Jeannette Kagame yashimiye Africa New Life Ministries yasannye u Rwanda mu bihe bigoye 

Madamu Jeannette Kagame yashimiye umusanzu wa New Life Ministries mu guhindura imibereho y’Abanyarwanda, babinyujije mu butumwa bwiza.

Yabigarutseho ku wa 11 Ukwakira 2026, mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 Itorero Africa New Life Ministries rimaze rikorera mu Rwanda.

Africa New Life Ministries ni Itorero ryashinzwe mu 2001 na Rev. Dr. Charles Buregeya Mugisha, nyuma yo kuva mu buhungiro muri Uganda. Ryatangiriye ibikorwa byaryo mu Karere ka Kayonza, mu Ntara y’Iburasirazuba, mbere yo kwagurira ibikorwa mu Mujyi wa Kigali mu 2004.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko imyaka 25 ifite igisobanuro gikomeye mu buzima bw’itorero n’igihugu.

Yashimiye New Life ku musanzu wayo mu kubaka u Rwanda no mu bihe bigoye igihugu cyari kiri gucamo.

Ati”Mwarakoze kwitaba karame ubwo igihugu cyaduhamagaye twese ngo dutange umusanzu mu gusana urwatubyaye.

Yakomeje ati “Kugira ngo twumve neza uru rugendo rw’imyaka 25, nagira ngo twibukiranye neza igihe umurimo w’iri torero watangiriye.

Africa New Life ntiyavutse mu gihe cy’amahoro n’umudendezo. Yavutse mu gihe igihugu cyacu cyari mu bihe bigoye, nyuma y’uko u Rwanda rwari rwarasenyutse, haba mu mibereho yarwo,  n’iy’abanyarwanda muri rusange. Iri torero ryavutse ubwo twari tukigerageza kongera kwiyubaka nk’igihugu.”

Madamu Jeannette Kagame avuga ko iri torero ryabereye ababyeyi abana bari bagizwe imfubyi na Jenoside , bongera kugira ubuzima.

Ati “ Mwabahaye ijambo ry’Imana ribasubizamo ibyiringiro, mubaha amashuri, amazi asukuye, uburyo bwo kwivuza n’ubundi bufasha, kandi ibyo byose byabasubije agaciro.  Mwazirikanye ko umuryango ukeneye ibiwutunga ariko mukanibuka ko ukeneye icyizere n’ubushobozi bwo kwifasha no gukomeza kwibeshaho.”

Akomeza ati “Africa New Life Ministries, ntabwo mwabaye umuryango cyangwa itorero risanzwe, rikorera umurimo waryo mu Rwanda. Mwarakoze kuba abafatanyabikorwa beza muri uru rugendo rwo kubaka umuryango nyarwanda. Turabashimira ko mwabereye ababyeyi abana batari kuzamenya Papa cyangwa Mama, kuko bagizwe imfubyi n’amateka.

Turabashimira ko mwaduhamirije, ko ubutumwa bwiza atari ububwiriza abantu ko hari ijuru gusa, ahubwo ari  ubwubaka umuryango w’Imana muri bu buzima dufite uyu munsi ku isi.”

Mu myaka 25 ishize, Africa New Life Ministries yagiye yagura ibikorwa byayo, by’umwihariko mu burezi, ubuzima no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Kugeza ubu, iri torero rifite amashami 12 hirya no hino mu gihugu, rikaba rimaze gufasha abana barenga 21.900 kubona uburezi.

Africa New Life Minisitries ishimirwa uruhare mu guhindura imibereho y’Abanyarwanda

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *