Ibangarye Anne-Marie wakiniye amakipe arimo Kigali WFC, Scandinavia WFC, Indahangarwa WFC, Fatima WFC n’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda [She-Amavubi], yatangaje ko yahagaritse gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga.
Uyu munyabigwi muri ruhago y’abagore y’u Rwanda, yakiniraga Indahangarwa WFC, yanahisemo kumuha akazi ko kuyibera umukozi uhoraho ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe [Team manager].
Anne-Marie yatangaje ko ikindi cyatumye afata iki cyemezo, ari uko yifuza gutangira kwigira ubutoza. Ni umunyabigwi wari umaze imyaka isaga 20 akina nk’uwabigize umwuga.
Mu butumwa bwe yagize ati “Sasa rero, nshaka kubwira abafana banjye ko umupira w’amaguru nkuhagaritse. Ubu Indahangarwa WFC nakiniraga, yampaye izindi nshingano zo kuyibera manager nanimenyereza kuba umutoza.”
Ibangarye yakiniye ikipe y’Igihugu [She-Amavubi] mu marushanwa atandukanye arimo imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, gushaka itike y’imikino Olempike ndetse na CECAFA y’abagore.
Yagiye atsindira ikipe y’Igihugu ibitego ku mikino itandukanye. Iyi irimo uwo yigeze gutsindamo Djibouti, Kenya na Uganda mu marushanwa atandukanye.
Muri 2022, yatsinze igitego Djibouti ubwo bari muri CECAFA yabereye muri Uganda. Mu 2018, yatsinze Uganda igitego ubwo u Rwanda rwanganyaga n’iki gihugu ibitego 2-2 mu irushanwa rya CECAFA Women’s Championship’.
Uyu munyabigwi kandi, yatwaranye na Kigali WFC [yahoze ari AS Kigali WFC] ibikombe bitandukanye yaba ibya Shampiyona, iby’Amahoro n’andi marushanwa y’imbere mu Gihugu.



UMUSEKE.RW

