Muhanga: Ushinzwe uburezi ku Karere n’abandi 7 bakatiwe gufungwa by’agateganyo

Mu bafunzwe harimo abarezi bigishaga kuri iri shuri

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye rwemeje ko Umuyobozi w’Uburezi, Habyarimana Daniel na bagenzi be bakorana mu burezi bakomeza gufungwa iminsi 30 by’agateganyo.

Isomwa ry’icyemezo cy’ifunga n’ifungura by’agateganyo ryabaye kuri uyu wa Kane taliki 15/10/2026.

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye rwemeje ko Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi mu Karere ka Muhanga, Habyarimana Daniel, abarimu barimo  Manishimwe Alphonsine, Semana Anicet, Mushimiyimana Théoneste, Ufitineza Védaste bigisha mu Ishuri  ryisumbuye ryitiriwe Mutagatifu Yohani (Collège Saint Jean), ndetse  n’Umuyobozi wa GS Cyiciro bakomeza gufungwa Iminsi 30.

Urukiko rwemeje ko ikirego cy’Ubushinacyaha gifite ishingiro.

Rwemeje ko hari impamvu zikomeye Ubushinjacyaha bwatanze, rusuzuma n’ubwiregure bw’abaregwa maze rufata icyemezo.

Rwemeje ko Habyarimana Daniel ushinjwa icyaha cyo kumena ibanga ry’akazi, gukoresha ububasha mu nyungu bwite, no gukoresha inyandiko mpimbano afungwa imyaka 30 by’agateganyo.

Urukiko rwategetse ko Manishimwe Alphonsine, Semana Anicet, Mushimiyimana Théoneste, Ufitineza Védaste na Niyibarirra Etienne bakurikiranwa bafunze by’agateganyo.

Habyarimana Daniel n’abo bareganwa bafunzwe taliki 18/09/2026. Amakuru UMUSEKE wamenye icyo gihe avuga ko muri ibi bigo by’amashuri byombi habayemo ikibazo cyo gukopeza abanyeshuri mu ikizamini cya Leta gisoza amashuri yo mu Cyiciro rusange (TC), ndetse n’ayisumbuye, bikavugwa ko mu banyeshuri bakoze ikizamini cya Leta harimo n’abana ba bamwe muri aba barezi.

Andi makuru akavuga ko harimo n’uwacitse Ubutabera bigakekwa ko yaburiwe na bamwe mu bo Urukiko rwafunze akaba atarafashwe ngo agezwe imbere y’ubushinjacyaha.

Gusa ntabwo UMUSEKE wigeze umenya umunsi w’iburanisha ngo utangaze ubwiregure bw’aba Bayobozi n’abarezi bashinjwa ibi byaha.

Cyakora ayo makuru akomeza avuga ko kugeza ubu hari abanyeshuri 166 batigeze babona amanota yabo kubera iki kibazo cyo gukopeza cyabayeho muri ibyo bigo bibiri.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE RW/Muhanga

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *