Umuhanzikazi Nyiranyamibwa Suzanne akaba n’umuririmbyi w’inararibonye yapfuye kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Ukwakira 2026, azize uburwayi.
Nyiranyamibwa yari umuhanzi ubimazemo imyaka myinshi, wamamaye cyane mu itorero Isamaza no mu ndirimbo zo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Azwi cyane mu yitwa ‘Ese mbaze’, ‘’Ndavunyisha’, ‘Nkumbuye iwacu’, ‘Nimuberwe bakobwa’, ‘Ituze’, ‘Telefone’ n’izindi zakanyujijeho.
Nyiranyamibwa yavukiye mu Rwanda ariko aza kuhava mu 1973 ahunze itoteza n’ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi nyuma y’uko se yishwe aroshywe mu ruzi rwa Rusumo mu mwaka wa 1963.
Nyiranyamibwa ni umwe mu baririmbyi b’imena bashinze itorero Isamaza ryagize uruhare rukomeye mu gutiza umurindi ingabo za RPA ku rugamba rwo kubohora u Rwanda.
Mu butumwa bwanditswe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshangano Mbonera Gihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene , yavuze ko Suzanne Nyiranyamibwa atabarutse akunzwe, yarahojeje abatagira ingano amarira y’agahinda n’akababaro u Rwanda rwatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “ Ndakwibuka nk’ejo mu minsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, utaramye uhoza abababaye, uririmbira abatahutse barimbuwe bazizwa uko baremwe. Tuzagukumbura Nyiranyamibwa mwiza.”
Akomeza agira ati “ Ndakwibuka mu ndirimbo zawe z’imena n’urumenesha zashyuhije urugamba rwo kubohora u Rwanda. Ubwira inyangabirama uti “Turaje tuje tujya iwacu, cyo nimusase bugari, dore igihe kirageze, cyo gushyira hamwe twese tugakorera u Rwanda. Turaje muturebe mutumenye turi bene mugabo umwe. Turaje nta rwango ku mutima, nta nzika z’ibyahise. Turaje tubafitiye amakuru n’amajyambere y’ukuri, n’umurava n’ubupfura, ntabwo tuje gusahura, turaje turukumbuye cyane, turukorere buhanga.” Iyo Leta ya Habyarimana wabwiraga ikumva ntimene amaraso, u Rwanda ruba rwemye rutarira amarira y’agahinda ka Jenoside.”
Minisitiri Bizimana yavuze ko Nyiranyamibwa uko imyaka yahitaga yaririmbye indirimbo z’ikizere zikomeza abato n’abakuru.
Ati “ Ikiriyo cyo kwibuka abacu kireka kuba umwanya wo gushavura no kuganya, gihinduka igitaramo cyo kurata ibigwi byaranze abatutsi bishwe n’indangagaciro zabaranze, turushaho kubabera aho batari twemye.”
Akomeza agira ati “Mu myaka yose uko wabishoboye, ibice byose by’u Rwanda wabizengurukaga ujya kwibuka Abatutsi bishwe muri jenoside no gukomeza abakiriho. Wateye benshi ishema, uha benshi imbaraga zo kubaho, bakibuka badashavuye, ihungabana urarihungeta. “
Ygaragaraje ko kandi uyu munyabigwi yahojeje abashavuye i Nyanza na Nyarubuye, Nyamata na Ntarama, Gisozi n’Umujyi wose wa Kigali, Murambi na Bisesero, Mibirizi na Kabgayi, Rukumberi na Kibeho, Kiziguro na Komini Rouge, Mwulire na Musha, Kansi na Kabakobwa, Cyanika na Cyahinda, Kaduha na Gatagara, Songa na Busogo
Ati “Mubyeyi Nyiranyambirwa Suzana, udusigiye icyuho ariko humura ugiye ukeye, ikivi cyawe tuzacyusa.”

