Ahakwiye umwotso mu guteza imbere umuco wo gusoma mu Rwanda

Mu gihugu hari amasomero rusange 70

Ubushakashatsi bw’Inteko y’Umuco bugaragaza ko Abanyarwanda 31,8% badasoma ibitabo, bitandukanye n’ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryo mu 2022 ryagaragaje ko 79% by’Abanyarwanda bazi gusoma no kwandika, ibigaragaza icyuho cya 10,8% kiri hagati yo kumenya gusoma no kugira umuco wo gusoma ibitabo.

Mu mbogamizi zituma umuco wo gusoma udatera imbere harimo kudaha agaciro gusoma, kubura ibitabo hafi y’abaturage, amasomero make ndetse n’amakosa aboneka mu bitabo bimwe na bimwe bisohoka.

Ibi bikubiye mu bushakashatsi ku Isuzumabipimo ku Murage Ndangamuco w’u Rwanda 2025, bwakozwe n’Inteko y’Umuco.

Muri ubwo bushakashatsi, mu Banyarwanda 31,8% badasoma ibitabo, 45,6% bagaragaje ko gusoma ibitabo batabiha agaciro, 35,4% bavuga ko kubona ibitabo bigoye, 9,8% bagaragaza ko amasomero ari make, 7,2% bakavuga ko ibitabo biboneka mu ndimi batumva, mu gihe 2,1% bavuga ko ibitabo bihenze.

Ku bijyanye n’ubwoko bw’ibitabo bisomwa mu Rwanda, ubushakashatsi bugaragaza ko ibitabo by’ubumenyi birimo ibyanditse ku bukungu, ubumenyi, imiyoborere, iterambere n’ubuzima ari byo bisomwa cyane ku kigero cya 32%.

Ibi bikurikirwa n’ibitabo by’iyobokamana bisomwa ku kigero cya 24%, ibitabo by’amateka ku kigero cya 22%, ibitabo by’ubuvanganzo kuri 16%, naho ibinyamakuru bigasomwa ku 6% gusa.

Ineza Josette yavuze ko  ku basomyi kubona ibitabo bitandukanye bikigoranye, kuko ahantu henshi bashobora kubisanga ari mu masomero rusange, na yo akaba ari macye.

Ati “Abasomyi ntitubona ibitabo mu buryo bworoshye kuko usanga ahantu umuntu ashobora kubona ibitabo bitandukanye ari mu masomero rusange, na yo ugasanga ari rimwe mu Karere. Ikindi kandi, umuntu ajya gusomera igitabo muri iryo somero aho kugisubirana iwe, bigatuma kubona umwanya wo gusoma bitatworohera.”

Ku wa 5 Ugushyingo 2026, ubwo Inteko y’Umuco yatangizaga ku nshuro ya gatatu imurikabikorwa rya serivisi z’inkoranyabitabo, hanatangizwa amahugurwa y’abanditsi n’abasohora ibitabo agamije kumenyekanisha serivisi zitandukanye z’ishyinguranyandiko, Intebe [Umuyobozi Mukuru] y’Inteko y’Umuco, Ambasaderi Robert Masozera, yavuze ko umuco wo gusoma no kwandika ukiri hasi mu Rwanda.

Yagaragaje ko gusoma no kwandika ari ibikorwa bifitanye isano, ku buryo umuntu adashobora kwandika neza adafite umuco wo gusoma.

Ati “Twabonye bijyana gusoma no kwandika, buriya ntabwo umuntu yashobora kwandika neza adakunda gusoma, nk’uko utamenya gusoma neza udakunda kwandika.”

Ambasaderi Masozera yanagaragaje ko mu Rwanda hakiri umubare muto w’amazu asohora ibitabo, bigatuma ibitabo bigera ku isoko bitaba byinshi.

Yavuze kandi ko hakiri imbogamizi zirimo ibitabo bisohorwa birimo amakosa ndetse n’amasomero adahagije.

Kugeza ubu, mu turere 30 tw’u Rwanda hari amasomero rusange 70. Muri yo harimo Isomero ry’Igihugu rimwe, ribitse ibitabo 20.130, pagi 314.963 z’ibinyamakuru ndetse n’amagazeti 4.391.

Ambasaderi Masozera yavuze ko ayo masomero akiri make ugereranyije n’abaturage bayakeneye, asaba ko yakongerwa kugira ngo abaturage barusheho kubona ibitabo bibegereye.

Ati “Isomero rimwe mu Karere usanga umuturage akora urugendo rurerure ava aho atuye ajya aho (gusoma igitabo). Tubona ko rero amasomero abaye menshi, byibura rimwe mu Murenge byanashoboka mu Kagari byafasha, ni urugendo rurerure ariko ruri gushyirwamo imbaraga.”

Irumva Olivier, umwe mu bakunda gusoma ibitabo, yavuze ko imwe mu mbogamizi zihari ari amakosa usanga mu bitabo bimwe na bimwe bimaze kugera ku isoko, bikabangamira abasomyi.

Ambasaderi Masozera yavuze ko n’Inteko y’Umuco ihura n’iki kibazo, kuko hari ibitabo byoherezwa mu Isomero ry’Igihugu n’abashaka guhabwa nimero yabyo, ariko bikagaragaramo amakosa.

Yasobanuye ko ibyo bitabo bisubizwa ababizanye kugira ngo babanze babikosore, asaba abanditsi n’abasohora ibitabo kujya babigenzura neza mbere yo kubigeza ku isoko.

Abasomyi n’abanditsi b’ibitabo bahuriye mu mahugurwa
Intebe y’Inteko y’Umuco, Ambasaderi Masozera yavuze ko hifuzwa amasomero menshi mu Gihugu

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *