Amavubi yitegura Mali yatangiye umwiherero

Abakinnyi b’ikipe y’Igihugu, Amavubi, biganjemo abakina Shampiyona y’u Rwanda, batangiye umwiherero wo kwitegura imikino ibiri izabahuza na Mali mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2027.

Uyu mwiherero watangiye kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2026, witabirwa n’umubare munini w’abakina muri BK Pro League. Aba bose bageze kuri FERWAFA Accommodation Facility kuri uyu Kane.

N’ubwo ubwiganze bw’abatangiye umwiherero ari abakina muri Shampiyona ya BK Pro League, abandi bageze mu mwiherero ni Muhire Kevin wasoje amasezerano muri Jamus SC yo muri Sudani y’Epfo, Nshuti Innocent watandukanye na Al Wafaq yo muri Libya, Niyomugabo Claude udafite ikipe na Ntwari Fiacre wa Kruger United yo muri Afurika y’Epfo.

Abandi bakinnyi bakina mu mahanga bazahurira na bagenzi babo i Bamako, aho bazakinira umukino w’umunsi wa gatatu mu Itsinda K, uteganyijwe ku wa 13 Ugushyingo 2026.

Nyuma y’uwo mukino, abakinnyi bose bazakomeza kwitegura undi na wo uzabahuza na Mali, ukazabera i Kigali kuri Stade Amahoro, ku wa 17 Ugushyingo 2026.

Iyi mikino ibiri ifite uburemere bukomeye ku rugendo rw’Amavubi rwo gushaka itike ya CAN 2027, kuko u Rwanda na Mali ari byo biyoboye Itsinda K n’amanota atandatu kuri atandatu.

Amavubi yatangiye atsinda Liberia ibitego 3-1, akurikizaho gutsindira Cap-Vert iwayo ibitego 2-1. Mali na yo yatsinze Cap-Vert 3-1 na Liberia 1-0.

U Rwanda ruyoboye iri tsinda n’amanota atandatu runganya na Mali ya Kabiri mu gihe Liberia na Cap-Vert nta nota zirabona.

Elie Tatou yageze mu mwiherero
Muhire Kevin nawe yageze mu mwiherero
Obed wa Rayon Sports
Fabrice wa Rayon Sports
Nshuti Innocent yageze mu mwiherero
Ntwari Fiacre yatangiranye n’abandi umwiherero
Niyomugabo Claude
Byiringiro Gilbert
Hakizimana Adolphe wa APR FC
Stephen Constantine utoza Amavubi, ubwo yageraga mu mwiherero

Claudio ushinzwe kumenya ubuzima bw’abakinnyi n’uko bitwara mu kibuga [Sports Science manager]
UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *