Congo: Abasirikare bakuru babujijwe kuva mu gihugu

Perezida Félix Tshisekedi yategetse ko nta musirikare mukuru wongera kuva mu Gihugu

Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Guy Kabombo Muadiamvita, yatangaje ko ubusabe bwose bw’abajenerali n’abandi bofisiye bakuru mu Ngabo bashaka kujya hanze y’igihugu buhagaritswe kugeza igihe kitazwi.

Ni amabwiriza yatanze mu ibaruwa  yandikiye Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDC ku wa 15 Ukwakira 2026.

Iyo baruwa ivuga ko iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku mabwiriza yatanzwe na Perezida Félix Tshisekedi, ari na we Mugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’iki gihugu nyuma y’Inama Nkuru y’Ingabo n’Umutekano yayoboye ku wa Gatatu, tariki ya 14 Ukwakira 2026, ku biro by’Umukuru w’Igihugu i Kinshasa.

Minisitiri Kabombo yamenyesheje Umugaba Mukuru w’Ingabo za Congo ko ubusabe bwose bw’impushya zo kujya hanze y’Igihugu bw’abajenerali n’abandi bofisiye bakuru buhagaritswe kugeza igihe kitazwi.

Yongeyeho ko n’impushya zari zaratanzwe ariko zikaba zitarakoreshwa zateshejwe agaciro ko kandi amabwiriza ajyanye n’icyo cyemezo yubahirizwa nta kuyarengaho.

Mu ibaruwa ntihasobanurwa impamvu yihariye yatumye hafatwa iki cyemezo, cyangwa igihe gishobora kumara.

Ku mbuga nkoranyambaga hari abahuje iki cyemezo n’umwuka w’ubwoba waba uri gututumba muri iki Gihugu nyuma i Goma ku wa 12 Ukwakira, 2026 hashingiwe umutwe wa politiki n’igisirikare witwa Front pour la Refondation de la Nation (FRN).

Bamwe ‘bakaba bavuga ko  haba hari ukwikanga ko hari abasirikare bava mu ngabo z’Igihugu bakajya muri FRN babanje kuyobya uburari ko bagiye mu mahanga mu butumwa bw’akazi’.

Uyu mutwe washinzwe na Joseph Kabila wahoze ategeka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’abari abayobozi bakuru bo mu Ihuriro rya AFC/M23 ryasheshwe

Iyi FRN yasimbuye Alliance Fleuve Congo (AFC), iyobowe na Joseph Kabila Kabange, naho Corneille Nangaa na Bertrand Bisimwa bafatanyaga kuyobora AFC/M23 ni ba Visi Perezida.

Général-Major Emmanuel Sultani Makenga wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za AFC/M23 na we ni Visi Perezida akaba afite n’inshingano zo kuyobora urwego rw’Ingabo z’uyu mutwe zizakomeza kwitwa ARC.

Uyu mutwe uvuga ko ushaka kubaka Leta ishoboye kurinda abaturage, gutanga ubutabera, guha buri wese uburenganzira bw’ubwenegihugu, kugabanya umutungo w’igihugu mu buryo buboneye no guteza imbere ubwiyunge bw’Abanyekongo.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *