Abdoul Gakara yatangiye akazi muri Rayon Sports WFC

Nyuma yo gusinya amasezerano, Uwimana Abdoul ‘Gakara’ wabaye umunyabigwi wa Rayon Sports, yatangiye akazi muri Rayon Sports Women Football Club.

Uyu munyabigwi yatangiye akazi ku wa Gatanu, tariki ya 16 Ukwakira 2026. Abdoul wagizwe umutoza wungirije wa Rwaka Claude, yagaragaye mu myitozo yakorewe ku kibuga cyo mu Nzove nk’uko bisanzwe.

Uwimana yazamukiye mu kipe y’abato ya Rayon Sports, aca gato muri Kiyovu Sports no mu yahoze yitwa Volcanique FC y’i Musanze maze agaruka muri Rayon Sports yakiniye imyaka ye myinshi mu yo yamaze mu kibuga akina nk’uwabigize umwuga.

Gakara yaje kujya ku Mugabane w’i Burayi ariko ntiyahagirira amahirwe yo kuhakina, agaruka mu Rwanda ubwo yacaga gato muri Etincelles FC mbere y’uko ahagarika gukina ruhago.

Abamuzi neza kandi bamuhoze hafi, bavuga ko Abdoul yahagaritse gukina agifite imbaraga ahubwo akabiterwa n’imvune yagize mu ivi yamukoze mu nkokora igatuma amara igihe kinini hanze y’ikibuga.

Uretse gukinira Murera kandi, uyu munyabigwi yakiniye ikipe y’Igihugu [Amavubi], aho yakinaga ku ruhande rw’iburyo mu gice cy’ubusatirizi.

Uwimana Abdoul ‘Gakara’ yeretse abakinnyi uko yahoze abigenza
Yatangiye akazi mu kipe ishamikiye ku yo yakoreyemo izina
Yaberetse uko yahoze abigenza
We na Calliope berekanywe nk’abakozi bashya ba Rayon Sports WFC
Gikundiro Scholastique
Gutera amashoti ya kure abyitoreza mu myitozo
Uwase Andersene
Umuhoza Angelique
Ni imyitozo yarimo akanyamuneza
Sifa
Emerance na Dudja
Rwaka Claude ni we mutoza mukuru wa Rayon Sports WFC
Dudja
Coralie Odette Elsie Eyeang Nguema yakoze imyitozo yoroheje
Raissa ni umunyezamu wa kabiri wa Rayon Sports WFC
Emerance

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *