Umwana w’umukobwa yarohamye mu Kanyaru

Mu karere ka Nyanza ni mu ibara ritukura cyane

Nyanza: Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyanza mu murenge wa Kibilizi, bavuga ko bababajwe n’urupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka 14 warohamye mu mugezi.

Bukuru Jacqueline yarohamye arimo kogana n’abandi bana mu mugezi w’AKanyaru. Byabereye mu Mudugudu wa Kivugiza, Akagari ka Mututu, Umurenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza.

Nyakwigendera yari atuye mu Murenge wa Gishubi, mu Karere ka Gisagara.

Uwitwa Nyiraneza yagize ati: “Birababaje cyane kuba umwana muto yatakaje ubuzima muri ubu buryo. Ababyeyi dukwiye kurushaho kuba hafi y’abana bacu.”

Amakuru atangwa n’abo mu muryango we ni uko yarohamye tariki ya 14/10/2026 arimo kogana mu Kanyaru n’abandi bana bari bajyanye.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo ivuga ko amakuru akimara kumenyekana, umurambo warohowe ku bufatanye na RIB n’abaturage, ujyanwa ku Bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma, mu gihe Ubugenzacyaha bwatangiye iperereza.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, yibutsa ababyeyi kurinda abana impanuka zo mu mazi.

Yagize ati: “Ababyeyi bakwiye gukurikirana abana babo, bakababuza kujya gukinira cyangwa koga mu migezi, kandi abaturage bose bakirinda kwambuka imigezi igihe amazi yabaye menshi.”

Yongeyeho ati “Ni ingenzi gufata ingamba hakiri kare kugira ngo twirinde impanuka zishobora gutwara ubuzima bw’abantu.”

Polisi yibukije abaturage ko mu bihe by’imvura impanuka zo mu mazi zishobora kwiyongera, isaba buri wese kuba ijisho rya mugenzi we, no gufatanya kurinda ubuzima bw’abaturage.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *