Myugariro wa Police FC, Ndayishimiye Dieudonné uzwi nka Nzotanga, yagaragaje ko yishimiye urukundo rwe n’umukunzi we mushya w’umunyamakuru wa Radio&TV 10, Confidente.
Inkuru y’urukundo rw’uyu munyamakuru n’uyu myugariro, rwemejwe n’uyu mukinnyi ubwo yatambutsaga ubutumwa ku rukuta rwe rwa Instagram ahasanzwe hacishwa ubutumwa bumara amasaha 24 [Stories].
Nzotanga yagize ati “Urukundo rw’ubuzima bwanjye.”
Uyu mukinnyi yakunze kuvugwa mu rukundo, aho mu bihe byashize yakundanye n’abarimo uwitwa Madina, Nadine, n’undi babyaranye abana babiri bagapfa, Aliane n’abandi.
Uwo bari babyaranye abana babiri, ntabwo bagize amahirwe yo kubaho kuko ku bw’ibyago bya Nzotanga n’uyu mubyeyi, umwana wa bo wa mbere yavutse mu kwezi kwa Werurwe 2023, ariko ahita yitaba Imana akivuka. Imfura y’aba bombi, Nzotanga yayise Ndayishimiye Junior.
Uyu mubyeyi ntiyatinze gusama indi nda y’uyu myugariro, kuko mu ntangiriro za Mutarama 2024 bahise bibaruka ubuheta bwa bo babwira Byishimo Olga.
Uyu mwana w’umukobwa na we ntiyagize amahirwe yo kubaho, kuko tariki ya 16 Mutarama 2024, yahise yitaba Imana ariko ashyingurwa ku wa kane tariki ya 18 Mutarama 2024 mu irimbi ry’i Nyamirambo.
Ndayishimiye yaciye mu makipe arimo AS Muhanga yavuye aza muri APR FC mbere yo kujya muri Police FC akinira ubu.




UMUSEKE.RW

