Intumwa za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’iz’u Rwanda zahuriye mu nama yabereye i Garmisch, mu Budage, mu biganiro byari bigamije gukurikirana no guhuza ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo impande zombi ziyemeje mu bijyanye n’umutekano mu masezerano ya Washington.
Ibi byatangajwe n’Ibiro bishinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu butumwa byashyize ku rubuga rwa X kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 27 Ukwakira 2026.
Ibi biro byatangaje ko iyi nama yabaye kuva ku wa 20 – 22 Ukwakira 2026, ibera mu kigo cya Marshall Center i Garmisch, mu Budage, ko kandi yahuje inzobere mu gutegura ibikorwa bya gisirikare zaturutse muri RDC n’u Rwanda, yitabirwa kandi n’abahagarariye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Qatar n’inzego zitandukanye za Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibiganiro byari bigamije gukomeza gushyira mu bikorwa ibyo impande zombi ziyemeje mu nama ya gatandatu y’Urwego Ruhuriweho rwo Guhuza Ibikorwa by’Umutekano (JSCM) yabaye muri Kanama 2026. Icyo gihe, ziyemeje kunoza umushinga w’inyandiko igomba kwemezwa.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivuga ko iyo nyandiko izagena uko RDC izashyira mu bikorwa guhashya no gusenya umutwe wa FDLR, n’uko u Rwanda ruzakuraho ingamba z’ubwirinzi.
Amerika yavuze ko yanyuzwe n’uburyo intumwa z’ibihugu byombi zagiranye ibiganiro byubaka, zikagaragaza umuhate wo kugera ku mahoro arambye nk’uko biteganywa n’Amasezerano ya Washington.
Amasezerano ya Washington yasinywe ku wa 27 Kamena 2025 na ba Ministiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na DRC i Washington D.C., ku buhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agamije gushyiraho umurongo mushya wo gukemura ikibazo cy’umutekano kimaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa RDC.
Nyuma yaho, ku wa 4 Ukuboza 2025, Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi bongeye kuyashimangira imbere ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, hanongerwamo ingingo zigamije guteza imbere ubufatanye mu bukungu hagati y’ibihugu byombi n’akarere.
Mu bikubiye muri ayo masezerano harimo guca intege no kurandura umutwe w’iterabwoba wa FDLR, gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho, kubaha ubusugire bw’ibihugu byombi, no gushyiraho uburyo buhoraho bwo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijwe.
Nubwo abahuza bakomeje gushimira intambwe imaze guterwa, bavuga ko ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano rigikomeje guhura n’imbogamizi.
Leta ya RDC ishinjwa kudafata ingamba zihagije zo gusenya umutwe wa FDLR, ahubwo igaca inyuma ikagirana amasezerano na FDLR y’uko uwo mutwe uzisenya kandi bitari mu masezerano ya Washington.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

