Motar FC mu zizakina icyiciro cya Gatatu

Nyuma yo kwangirwa gukina Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri kubera ko hari ibyo itujurije igihe ngo ihabwe uburenganzira bwo kuzakina iy’uyu mwaka 2026-27, Motar FC yahisemo kujya gukina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu.

Urutonde rw’amakipe 26 yasabye gukina Shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu, hagaragaho Motar FC na Muhazi United zombi zangiwe gukina iy’Icyiciro cya Kabiri y’uyu mwaka w’imikino.

Muri ayo 26 yose uko yasabye kuzakina iyi Shampiyona, abiri arimo George Weah FTC na Hope FC yo mu Karere ka Burera, ntabwo arahabwa ibyangombwa byo kuzakina muri uyu mwaka [License rejected] ariko yeretswe ibyo agomba kubanza kuboza ndetse ahabwa n’igihe ntarengwa cyo kuba byakozwe.

Harimo kandi Muvandimwe 12 FC y’uwhoze ari umukinnyi, Muvandimwe Jean Marie Vianney ariko usigaye yarashyize imbaraga mu Iterambere ry’abato, cyane ko afite irerero rya Ruhago rifasha abana bari mu byiciro bitandukanye by’imyaka.

Kuri uru rutonde kandi, hagaragaraho Debes FC ya Hakundukize Adolphe wahoze ari umukinnyi wabigize umwuga muri Shampiyona y’u Rwanda.

Harimo kandi Umuri Sport Club ya Jimmy Mulisa wabaye umunyabigwi muri ruhago y’u Rwanda, hakabamo kandi Future Generation FC ya Me. Safari Ibrahim wakinnye ruhago mu Rwanda nk’uwabigize umwuga.

Andi makipe azakina iyi Shampiyona uyu mwaka arimo: Kiramuruzi FC, Nyabihu Young Boys FC, Freedom FC, The Winners FC, Mahembe FC, Nyamasheke FC, Nyagasambu FTA, New Airport City FC, Impeesa FC, Heroes Football Academy, Miloplast FC, Muhabura FC, AS Kamonyi FC, Guépard FC, Sorwathee FC, Soaring Eagles, Kigali City FC, Viking FC na Kiramuruzi AFC.

Motar FC ikomeje kwitegura Shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu
Umutoza wa Motar FC akomeje gutegura neza ikipe ye

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *