Yves Rwagasore yashyize hanze indirimbo ishingiye ku byo Imana yamukoreye- Video

Umuramyi Yves Rwagasore yashyize hanze indirimbo nshya yise “Nizeye”, avuga ko ishingiye ku buhamya bw’ibyo Imana yamukoreye mu myaka ishize, birimo gusohoza amasezerano yari yaramuhaye.

Uyu muhanzi ukorera umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana muri Canada, yavuze ko iyi ndirimbo yagiye hanze ku wa 23 Ukwakira 2026, yayanditse agaruka ku bihe yanyuzemo, aho hari ibyo yabonaga ko bigoye kugeraho ariko nyuma akabona Imana ibimufashamo.

Ati ‘Nizeye’ yaje mu buryo bw’ubuhamya. Ni indirimbo nanditse nshingiye ku byo Imana yankoreye. Nyuma y’imyaka myinshi, uwabibara ntiyabishobora. Hari ibyo nabonaga bigoye ariko Imana ikabikuraho, amasezerano menshi yarasohoye, andi na yo nizeye ko azasohora.”

Yasobanuye ko yahisemo kuyita “Nizeye” kugira ngo agaragaze akamaro ko gukomeza kugira ibyiringiro, nubwo hari ibyo umuntu aba agitegereje.

Yagize ati “Izina ‘Nizeye’ rifite igisobanuro gikomeye mu buzima bwanjye; ko nkwiriye kubaho nizeye Imana kuko ntishidikanywaho, ikora icyo yavuze kandi ntishobora kwivuguruza. Ndufuza ko ubutumwa bwayo bwafasha abacitse intege kongera kugira imbaraga zo gukomeza urugendo rwabo.”

Yves Rwagasore ni umwe mu baramyi nyarwanda bazwi mu ndirimbo zirimo “Njyewe Yesu Yankunze”, “Wowe Ntujya Uhemuka”, “Abiringiye Uwiteka”, “Thank You God”, “Narababariwe”, “Intsinzi”, “Asante”, “Uniongoze”, “Aranziyesu Uriho”, “Urakwiye”, “Hari Ikintu Kimwe” na “Teach Me Your Way”.

Uyu muramyi avuga ko ageze kure atuganya indirimo zizaba ziri kuri ‘Album ’ yise Ndakomeje.

NYURA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NIZEYE’:

Uyu muhanzi ukorera umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana muri Canada
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *