Abapolisi bato 1, 652 binjijwe mu kazi nyuma yo gusoza amahugurwa y’ibanze, basabwa gushyira imbaraga mu guhangana n’ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, uburiganya bwo kuri murandasi, ikoreshwa nabi ry’amakuru n’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), ibyaha byambukiranya imipaka, iterabwoba, icuruzwa ry’abantu, ruswa n’ibindi bikorwa bishobora guhungabanya ituze ry’abaturage
Ibi babisabwe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, ubwo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 28 Ukwakira 2026, yasozaga amahugurwa y’icyiciro cya 22 cy’abapolisi bato, yabereye mu Ishuri rya Polisi ry’Amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana.
Ni amahugurwa yitabiriwe n’ab’igitsinagabo 1,315 n’ab’igitsinagore 337, barimo 60 bazajya gukorera mu rwego rw’igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano (NISS), na 40 bo mu rwego rw’igihugu rushinzwe Igorora (RCS).
Mu gihe bamaze mu mahugurwa bahawe amasomo atandukanye arimo gukoresha intwaro, imyitozo yo kumva no kumvira amabwiriza, imyitozo ngororamubiri, kubungabunga umutekano n’ituze mu baturage, ibikorwa bya Polisi, amategeko ajyanye n’akazi ka Polisi, ubufatanye bwa Polisi n’abaturage n’andi atandukanye abongerera ubumenyi, ubushobozi n’imyitwarire iboneye no kuzuza neza inshingano zabo mu kazi.
Umuyobozi w’Ishuri ry’amahugurwa, Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji,yavuze ko hashingiwe ku ntsinzi bagaragaje mu bizamini n’ibindi bipimo by’ubumenyi byakozwe ndetse no ku murava n’ikinyabupfura byabaranze mu gihe bamaze biga, hari icyizere ko bazasohoza neza inshingano zibategereje.
Yabibukije ko amasomo bahawe ari itangiriro, mu gihe cyose bazaba bakiri muri Polisi y’u Rwanda bazakomeza andi mahugurwa anyuranye abafasha kurushaho gusohoza inshingano zabo.
Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta yavuze ko bitewe n’impinduka zirushaho gukomera mu bijyanye n’umutekano, umupolisi asabwa byinshi birenze gushyira mu bikorwa amategeko.
Yagize ati “Turi mu bihe isi ihanganye n’impinduka zihuse kandi zigenda zirushaho gukomera mu bijyanye n’umutekano. Birasaba ko umupolisi agira ubushobozi bwo gukumira ibyaha, kumenya gukoresha ikoranabuhanga mu buryo buboneye, kuvugana neza n’abaturage no gufata ibyemezo bishingiye ku mategeko, ku bimenyetso no ku nyungu rusange. Ibi nta handi bitangirira hatari muri aya mashuri n’amahugurwa nk’aya.”
Yavuze ko n’ubwo twishimira ko umutekano mu gihugu cyacu wifashe neza muri rusange, hakigaragara ibyaha n’ibindi bibazo bihungabanya umutekano n’ imibereho myiza by’abaturage bisaba imbaraga mu guhangana nabyo.
Ati “Haracyagaragara ubusinzi, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge nk’ibyo tumaze iminsi turwanya birimo inzoga zitujuje ubuziranenge, ubujura, gukubita no gukomeretsa, impanuka zo mu muhanda n’ibindi bibazo bihungabanya imibereho myiza n’umutekano by’abaturage bacu mu buryo butandukanye ndetse n’ibyaha bijyana n’iterambere ry’ikoranabuhanga.
Akomeza agira ati “Uyu munsi wa none, turasabwa guhangana n’ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, uburiganya bwo kuri murandasi, ikoreshwa nabi ry’amakuru n’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), ibyaha byambukiranya imipaka, iterabwoba, icuruzwa ry’abantu, ruswa n’ibindi bikorwa bishobora guhungabanya ituze ry’abaturage n’imikorere y’inzego z’igihugu.”
Yavuze kandi ko hifuzwa Polisi itekereza mbere y’igihe ibibazo bishobora kuvuka, no gukumira ibyaha aho gutegereza kubikurikirana bimaze gukorwa.
Yasabye abinjiye muri Polisi kuzarangwa n’imyitwarire myiza, ikinyabupfura, gukora kinyamwuga, umurava, kwanga umugayo no guharanira ishema ry’u Rwanda n’abanyarwanda aho bazaba bari hose.





MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

