U Rwanda si nyirabayazana w’ibibazo bya Congo – Nduhungirehe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rudakwiye kuryozwa ibibazo by’umutekano muke biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ashimangira ko Abanye-Congo bakwiye kwishakira ibisubizo by’ibibazo byabo.

Ibi yabitangaje ku wa 28 Ukwakira 2026, mu kiganiro yahaye AFP nyuma y’inama ihuza Afurika n’u Burusiya iri kubera i Moscou.

Ibi byabaye nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatiye ibihano Minisiteri y’Ingabo ndetse n’ikigo cya Zigama CSS, kiyishamikiyeho.

Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda nta ruhare na ruto rufite mu bibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Yanagarutse ku bitangazwa n’ubutegetsi bwa Congo bushinja u Rwanda gukorana n’uwahoze ari Perezida w’iki gihugu Joseph Kabila.

Ati: “Iki ni ikibazo cya politiki kigomba gukemurwa n’Abanye-Congo ubwabo.”

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakomeje kwikoma u Rwanda ko rushyigikiye FRN yahoze ari AFC/M23 ariko u Rwanda rukabyamaganira kure.

Kuva umwaka ushize, u  Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byashyize umukono ku masezerano y’amahoro, hagamijwe gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke ndetse hitabazwa n’abahuza mu biganiro ariko kugeza n’ubu ibihugu byombi biracyashinjanya ndetse haracyari umwuka mubi hagati y’impande zombi.

RD Congo ishinja u Rwanda gukorana na FRN ya Joseph Kabila no kuyitera inkunga. Ni mu gihe u Rwanda narwo rugishinja RDCongo gukorana na FDLR umutwe urimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse no gukorana n’abacanshuro n’ingabo z’u Burundi mu kugerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Gusa kugeza ubu ibiganiro by’amahoro birakomeje ndetse intumwa z’ibihugu byombi ziheruka guhurira  mu nama yabereye i Garmisch, mu Budage, mu biganiro byari bigamije gukurikirana no guhuza ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo impande zombi ziyemeje mu bijyanye n’umutekano mu masezerano ya Washington.

U Rwanda ku kwakira abimukira

AFP ivuga ko mu kiganiro bagiranye, yemeje ko ibiganiro bikomeje hagati y’u Rwanda n’ibihugu bitanu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ari byo Denmark, Autriche, Ubugereki, Ubudage n’Ubuholandi. Ibyo biganiro bigamije kureba niba u Rwanda rwashyiraho ikigo gishinzwe kwakira abimukira n’abasaba ubuhungiro baturuka muri ibyo bihugu.

Amasezerano hagati y’u Rwanda n’ibyo bihugu ashobora gusinywa mu ntangiriro z’ukwezi ku Ugushyingo .

Ati “Ibiganiro biracyakomeje, ntabwo nahita mbyemeza. Iki ni ikibazo gikomeye. Turashaka guha agaciro no kuzirikana ikiremwa muntu,  abimukira n’impunzi.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *