Ubuyobozi bw’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) kuwa 28 Ukwakira 2026 bwashimiye uturere two mu ntara y’Amajyaruguru twahize utundi mu gutanga ubwisungane mu kwivuza ndetse na gahunda yo kuzigamira amasaziro ya Ejo Heza mu myaka itatu ishize .
RSSB igaragaza ko muri uyu mwaka wa 2025-2026, uturere twa Musanze ,Gakenke na Rulindo tuza imbere mu kugira abaturage bagannye gahunda y’ubwisungane mu kwivuza.
Akarere ka Musanze abaturage bangana na 99.4% bafite mutuelle santé,Gakenke ni 89.0% naho Rulindo ari 86.6%.
Gusa kugeza ubu muri rusange abaturage bo mu ntara y’Amajyaruguru bangana na 350,370 ntibarishyura ubwisungane mu kwivuza .
Ni mu gihe abandi 70.930 bishyuye igice ariko bakaba batarabona mutuelle santé.
Nubwo imibare igaragaza ko hari ibitaranozwa mu bwisungane mu kwivuza, uturere twa Gakenke na Gicumbi two turi mu twahize utundi mu kugira abaturage bari muri Ejo Heza.
Mu mwaka wa 2025-2026, Akarere ka Gicumbi kabaye aka mbere mu kugira abaturage bari muri mutuelle santé.
Raporo ya RSSB igaragaza ko Gicumbi yesheje umuhigo wo kugira abaturage bari mu bwisungane mu kwivuza ku gipimo cya 142%.
Mu mwaka wa 2024-2025 , Akarere ka Gakenke nako kari ku mwanya wa kabiri mu kwesa imihigo mu kugira abaturage bari muri mutuelle santé ku gipimo cya 141%.
Gusa akarere ka Gakenke kakagira umwihariko ko anagana na 34% by’ayizigamwe muri aka karere muri Ejo Heza , yatanzwe n’urubyiruko.
Abayobozi b’uturere twahize utundi bavuga ko kwiha umuhigo wo gutanga mutuelle santé ku gihe na Ejo Heza ari bimwe mu byabafashije kandi bizagoboka abaturage.
Meya Mukandayisenga Vestine wa Gakenke ati “Ibanga rya mbere rihari ni uko dufite abaturage beza,bumva,Ikindi gihari ni ubuyobozi, mu karere kacu ka Gakenke iyo hari gahunda ya leta, abaturage bacu bamaze kubyumva, urayibasobanurira kandi bakayumva.Ikindi kirimo tujya dukoresha ni ukugira intangarugero.Umwe akabyumva ,yamara kubyumva agafasha abandi.”
Meya Mukandayisenga avuga ko abaturage bari mu makoperative y’abahinzi b’ikawa,abari mu bimina n’indi mirimo itanditse bagize uruhare mu kwizigamira muri Ejo Heza bituma aka karere ka mu turi imbere.
Meya Nzabonimpa Emmanuel wa Gicumbi nawe ati “Ibanga ni ukubanza kumva akamaro ka Ejo Heza,niyo mpamvu twageze ku 100% ,turarenga tugira 142% .Ariko kandi ibyo twabishingiye no kumenya amahirwe yari ahari.”
Meya Nzabonimpa avuga ko muri aka karere bashyizeho gahunda yiswe “Yongere ni Ayawe” igamije gushishikariza abantu kujya muri Ejo Heza.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice avuga ko muri Ntara biyemeje ko nta muturage ukwiye kuba adafite ubwisungane ndetse ko bagiye gukomeza gushyiramo imbaraga n’abataratanga ubwisungane bakabutanga.
Ati”Mu majyaruguru twumva ko nta muturage yagakwiye kubaho atabasha kwivuza cyangwa se ngo anatekereze kuri Ejo he,abashe kwizigamira.niyo mpamvu twabigize umuhigo ubanza,duharanira ko abaturage bacu babasha kwivuza biciye muri mutuelle santé , na babandi bagifite imbaraga zo gukora, tukabasha gutekereza ngo igihe tutagifite imbaraga ese zo kubasha gukora bizagenda bite, bigatuma igihe bazaba bageze mu gihe bafite integer nke, bazabe bafite ikindi cyababeshaho.”
Umuyobozi wa RSSB ,Regis Rugemanshuro, avuga ko buri munyarwanda akwiye gutekereza ejo hazaza yizigamira kandi aharanira ko akwiye kwivuza neza akoresheje ubwisungane .
Ati “Umuturage ubayeho neza,uvurwa neza,afite imirimo,agomba no gukora ateganyiriza ejo hazaza kugira ngo umunsi umubiri wananiwe, wageze mu zabukuru,bitazaba ikibazo ku muryango cyangwa se ku gihugu,ahubwo uzabe ibyo witeganyirije n’inyungu zabyo. Kwiteganyirizza muri Ejo Heza birunguka,11% by’ayo wizigamira ndetse 30% ukaba wayakoresha nk’ingoboka .”
RSSB igaragaza ko kugeza ubu umutungo w’ikigega cya Ejo Heza umaze kurenga miliyari 100Frw ndetse Abanyarwanda bamaze kwiyandikisha muri iki kigega barenze miliyoni 4.2. Ni mu gihe abizigamira mu buryo buhoraho barenga miliyoni 3.9.
Ni mu gihe Abanyarwanda bari muri mutuelle santé kugeza ubu igipimo ari 76%.




TUYISHIMIRE Raymond
UMUSEKE.RW

