Uwahoze ari Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [FERWAFA], Shema Ngoga Fabrice yijeje abakunzi ba ruhago mu Rwanda ko n’ubwo atakiri muri izi nshingano ariko azaguma hafi ya ruhago ndetse yiteguye gukomeza gushyigikira Amavubi.
Ku wa 29 Ukwakira 2026, ni bwo ku Cyicaro cy’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, habereye umuhango w’Ihererekanyabubasha hagati ya Shema wahoze ayobora iri Shyirahamwe na Me. Gasarabwe Claudine wamusimbuye by’agateganyo.
Nyuma y’uyu muhango, Fabrice yavuze ko n’ubwo atakiri muri izi nshingano azakomeza kuba hafi y’umupira mu gihe abamubanjirije batandukanye ubwo bavaga muri izi nshingano, batigeze bongera kugaragara kuri za Stade.
Yagize ati “Ndashimira abantu bose bamfashije mu nshingano. Ntabwo ngiye kure y’umupira. Nzaza kuri stade, ndebe imikino kandi nzaherekeza Amavubi mu bihe bitandukanye. Nizeye ko tuzagera mu Gikombe cya Afurika.”
N’ubwo Me. Gasarabwe yagizwe Perezida wa FERWAFA w’agateganyo, muri Mutarama 2027 ni bwo hateganyijwe amatora ya Komite Nyobozi nshya y’iri Shyirahamwe izasimbura iya Shema weguye kuri izi nshingano.
Fabrice yavuye mu nshingano zo kuyora FERWAFA mu gihe yari yatangiye umushinga uzafasha u Rwanda gusaba kwakira Igikombe cya Afurika cya 2036.


UMUSEKE.RW

